sport

Roberto Oliveira akomoje kuri Rayon Sports, ese azagaruka muri Rayon Sports.

Umunya Brazil Roberto Oliveira Goncalves do Carmo uzwi nka Robertinho wahoze atoza Rayon Sports,yatangaje ko yemeye ibyo iyi kipe yamuhaye ndetse n’amasezerano yahawe ariko ngo banze kumwoherereza itike.

Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho abinyujije kuri Instagram y’abakunzi ba Rayon Sports,yabwiye abafana b’iyi kipe ko atigeze yanga amasezerano yo gutoza Rayon Sports ahubwo ubuyobozi bw’ikipe aribwo bwamwimye itike kandi yaremeye ibyo bamuhaga.

Yagize ati “Uyu si umunsi w’Imana.Nkunda Rayon Sports. Nkunda Rayon n’abafana bayo, nakwifuje kugaruka ariko sinzi impamvu ntawahamagaye Robertinho… nemeye amasezerano bampaga… abafana birakwiye ko bavugana n’ubuyobozi… nge nditeguye.”

Robertinho yagaragaje ko yifuza gutoza Rayon Sports ndetse atigeze na rimwe yanga kuyitoza nkuko byatangjwe ngo arifuza ibya mirenge ndetse ngo ari kuvugana na APR FC.

https://www.instagram.com/robertinho7.coach/

Bivugwa ko bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports butashakaga ko Robertinho ndetse ngo ariyo mpamvu bamwimye itike abandi bagakwirakwiza ibihuha ko abaca ibya mirenge ko ari no mu biganiro na APR FC kandi bitarabaye.

Rayon Sports yari imaze iminsi itozwa n’umunya Cameroon Olivier Ovambe muri CECAFA Kagame Cup yaraye isezerewemo na KCCA ku bitego 2-1,gusa amakuru aravuga ko uyu mugabo w’Umwirabura atarahabwa amasezerano.

To Top