Amakuru

RIB yataye muri yombi abakekwaho kwica Sandrine wigaga muri UR –CST harimo uwari umukunzi we

Ni nyuma y’inkuru y’akababaro yavuzwe muri Kaminuza y’Urwanda ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR-CST) ahari umurambo w’umukobwa witwa Sandrine Imanishimwe wishwe  anigiwe muri iki Kigo.

Sandrine Imanishimwe

 Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu 2 bakekwaho kwica umukobwa witwa Sandrine Imanishimwe w’imyaka 21 y’amavuko ,wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Umurambo wa Sandrine Imanishimwe  wakomokaga  mu magepfo y’u Rwanda mu Karere ka Huye,wabonetse mu ijoro ryo ku Cyumweru taliki 08 Nzeri, 2019, ubonwa n’abanyeshuri bahiga,hafi y’inyubako yitwa KIST 4, hafi y’amacumbi.

Mu butumwa RIB yashyize kuri Twitter kuri uyu wa 12 Nzeri 2019 yavuze ko yataye muri yombi abantu babiri bakekwaho gucura umugambi wo kwica uyu mukobwa wigaga mu mwaka wa mbere wa Kaminuza muri Biochemistry. Imanishimwe akomoka mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Yagize iti “RIB yafashe babiri bakekwaho gucura umugambi no kwica Imanishimwe Sandrine, barimo uwahoze ari umukunzi we. Imanishimwe yari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, akaba yarishwe ku itariki ya 8 Nzeri 2019.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

To Top