Gospel

Rev. Karangwa “umuvugizi wungirije wa ADEPR” yitabye urukiko nta bamwunganira afite!

Kuri uyu wa Kane Urukiko rw’Ibanza rwa Kagarama, rwasubitse iburanisha ry’urubanza ruregwamo Umuvugizi Wungirije wa ADEPR, Rev. Karangwa John ukurikiranyweho icyaha cy’ikoreshwa ry’ inyandiko mpimbano.

Rev. Karangwa yatawe muri yombi mu mpera z’Ukwakira 2019, aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rumukurikiranyeho gukoresha inyandiko mpimbano.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 7 Ugushyingo 2019, nibwo yitabye Urukiko kugira ngo haburanwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.

Rev. Karangwa yaje mu rukiko adafite abamwunganira ndetse nta n’umuntu waje amuherekeje yaba uwo mu muryango cyangwa abakristu basengana nk’uko bikunze kugenda ku bandi.

Ubwo yari ageze imbere y’Inteko Iburanisha, Umucamanza yamubajije niba yiteguye kuburana asubiza ko yifuza gusubikisha urubanza kuko adafite abamwunganira.

Yasobanuye ko abamwunganira bahujwe n’ikoranabuhanga ku mugoroba wo ku wa Gatatu ahagana saa kumi n’imwe ku buryo batabonye umwanya uhagije wo kwiga kuri dosiye y’umukiliya wabo.

Umucamanza yabajije ku ruhande rw’Ubushinjacyaha icyo buvuga ku busabe bw’uregwa maze uwari ubuhagarariye avuga ko hashize iminsi itatu bushyikirije dosiye urukiko kandi abunganira uregwa bakabaye barayibonye.

Yakomeje avuga ko ari uburenganzira bw’umuburanyi kuburana afite umwunganira ari nayo mpamvu bifuza ko Urukiko rushyiraho itariki ya hafi urubanza ruzakomerezaho kugira ngo ubushinjacyaha bukomeze iperereza.

Umucamanza yanzuye ko iburanisha ryimuriwe ku wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2018, saa munani z’amanywa.

Ibi bije mu gihe bamwe mu bayoboke b’Itorero rya Pantekote mu Rwanda, ADEPR, bandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), barusaba guhagarika Biro Nyobozi y’iri torero, kubera ibibazo biterwa n’imiyoborere mibi yayo bikomeje kwiyongera.

Ni mu gihe Rev.Karuranga Ephrem, Umuvugizi w’itorero rya ADEPR aherutse gutangaza ko agatsiko k’abantu banditse amabaruwa asaba ko babeguza, ahamya ko atabazi cyane ko hari uburyo ibibazo by’itorero bikemurwamo.


To Top