Inkuru z'urukundo

Rema uherutse gutera indobo Eddy Kenzo ari mu rukundo n’umugabo yamusimbuje

Umuhanzikazi Rema Namakula uherutse gutera indobo Eddy Kenzo bakundanaga yagaragaye ari mu rukundo na Doctor Hamza Sebunya yamusimbuje ubwo bari basohokeye kuri lodge yitwa Paraa Safari iri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Uganda.

Rema wamenyekanye mu ndirimbo zirimo iyitwa Gatujja,yagaragaye yishimanye n’uyu muganga uvura imyanya y’ibanga y’abagore wamutwaye uwari umukunzi we Eddy Kenzo.

Kuwa Kane w’icyumweru gishize nibwo Rema yagiye kwerekana Dr.Hamza mu muryango we utuye Nabbingo, mu karere ka Wakiso.

Uretse gusohokana muri iyi Lodge,aba bombi batembereye muri Murchison Falls National Park.

To Top