amakuru y'ibyamamare

Rayvanny ari mu Rwanda gukorana indirimbo na Meddy ibya Diamond byabaye nk’inzozi

Ni nyuma y’inkuru nyinshi zanditse bivugwa ko umuhanzi w’Icyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba ,Diamond  Platnumz ko Indirimbo ye n’Umunyarwanda Meddy izasohokan  ariko barahebye biba nk’amabeshyo gusa ubu  Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 9 Ukuboza 2019 nibwo Ray Vanny yageze mu Rwanda aho yari ari muri gahunda zo kurangiza indirimbo agomba gukorana na Meddy.

Image result for rayvanny
Umuhanzi Rayvanny ukomeye muri Tanzania

Ahagana saa mbiri z’umugoroba nibwo Rayvanny yageze i Kigali aherekejwe n’abo mu ikipe ye isanzwe imufasha, yakiriwe ku kibuga cy’indege n’abashinzwe umutekano ba Meddy bamugejeje ku modoka yasanzemo mugenzi we bahita bakomezanya muri studio nk’uko amakuru agera ku agera mu bitangazamakuru avuga.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Rayvanny yahishuye ko hari indirimbo ari gukorana na Meddy kandi mu minsi mike iraba iri hanze.

Ibi uyu muhanzi yabinyujije mu mashusho yashyize kuri Instagram ari muri studio hamwe na Meddy agira ati”Rwanda na Tanzania mumbwire igihe muzaba mwiteguye? Meddy na RayVanny.”

Indirimbo nshya ya Meddy na Rayvanny iri gukorwa mu buryo bw’amajwi na Madebeat.

Image result for meddy
Umuhanzi Meddy ukunzwe na benshi mu Rwanda

Iyi ndirimbo ya Meddy na Rayvanny ije ikurikira iyo bivugwa ko yakoranye na Diamond icyakora itarajya hanze ariho bahera bavugako yaba ntayihari.Mu minsi ishize Meddy yashyize hanze indirimbo yakoranye na Willy Paul umwe mu bahanzi bakomeye muri Kenya .

To Top