Amakuru

Rayon Sports yifashishije abakinnyi yakuye muri APR FC itsinda ikipe y’Igihangange muri Afurika , Dore uko indi mikino yagenze(AMAFOTO

Ni mu mikino y’igikombe cyitiriwe CECAFA Kagame Cup, aho amakipe yo muri afurika mu bihugu bitandukanye bya Afurika y’iburasirazuba , uyu munsi Ikipe ya Rayon Sports itahabwaga amahirwe,ikoze ibitangaza itsinda ikipe ya TP Mazembe mu mukino wa mbere wo mu itsinda A rya CECAFA Kagame Cup wabereye kuri stade Amahoro I Remera.

Jule ulimwengu niwe wafashije Rayon SPorts kwegukana itsinzi

Ibifashijwemo n’abakinnyi yakuye mu ikipe ya APR FC bigaragaje cyane,Rayon Sports yakinnye umupira mwiza cyane itsinda TP Mazembe iri mu makipe ya mbere muri Afurika yaba mu bikombe ndetse no mu mikoro.

Rayon Sports yatangiye yotsa igitutu TP Mazembe bituma ifungura amazamu ku munota wa 4 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na kabuhariwe Jules Ulimwengu ku mupira mwiza yahawe na Iranzi Jean Claude wavuye muri APR FC.

Rayon Sports yakinnye igice cya mbere irusha TP Mazembe ku buryo bugaragarira buri wese,yagaragaje ko abakinnyi yaguze bari ku rwego rwo hejuru cyane by’umwihariko Elokwei Commodore,n’abo yakuye muri APR FC barimo Iranzi,Kimenyi Yves,Rugwiro Herve na Imran Nshimiyimana bakinnye uyu mukino.

Mazembe yatunguwe no kwinjizwa igitego hakiri kare,yateye amashoti 2 akomeye mu izamu rya Rayon Sports mu gice cya mbere,umunyezamu Kimenyi Yves abyitwaramo neza.

Rayon Sports yakinannye icyizere cyinshi,yashimishije abafana bayo cyane mu gice cya mbere yarangije iyoboye ku buryo budasubirwamo.

Nk’ikipe nkuru,Mazembe yagarutse mu gice cya kabiri yariye karungu ndetse irusha bigaragara Rayon Sports ariko ubwugarizi bwa Rugwiro na Iragire Saidi bubyitwaramo neza.

Ku munota wa 55 Mazembe yasabye ubwo Iragire Saidi yakoraga umupira mu rubuga rw’amahina, ariko umusifuzi avuga ko nta cyabaye.

Mazembe yabonye uburyo bukomeye ku munota wa 02 w’inyongera ubwo Masengo Godet yarenguraga umupira mu izamu, Kimenyi Yves asohoka nabi ntiyawufata, usanga abakinnyi bayo bawutera hejuru.

Rayon Sports yagerageje gukinisha abakinnyi bayo yaguze kuko uretse ababanje mu kibuga,yinjije Sekamana Maxime asimbura Iranzi Jean Claude,Mirafa asimbura Commodore mu gihe Ciza yasimbuwe na Mugisha Gilbert.

Umunya Ghana Elokwei Commodore yagaragaje ubuhanga budasanzwe muri uyu mukino kuko uretse kuba azi kugumana umupira,azi no gukinana neza na bagenzi be.Yagoye bikomeye Mazembe mu gice cya mbere.

Rayon Sports yatojwe n’umutoza mushya Mathurin Ovambe Olivier ukomoka muri Cameroun wari wungirijwe na Mwiseneza Djamal.

Uko indi mikino yagenze:

Bandari Football Club 1-1 KCCA FC
KMC FC 1-1 Atlabara
AZAM FC 1-0 MUKURA VS

To Top