sport

Rayon Sports yafungiweho ikibuga na SKOL.

Ubuyobozi bw’Uruganda rwenga ibinyoborwa rwa SKOL, bwafashe icyemezo cyo gufunga ikibuga cyarwo cyubatse ku cyicaro cyarwo mu Nzove, Rayon Sports ihageze ibura aho ikorera imyitozo kuri uyu wa Mbere.

Rayon Sports yagiye mu Nzove ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere igiye gutangira kwitegura umukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona izakiramo Marines FC ku wa Gatatu.

Ubwo abakinnyi bayo bageraga ku kibuga cya SKOL kiri mu nzove, basanze hafunze ndetse hari itangazo rivuga ko “ kubera imirimo yo gusana ikibuga tariki ya 4 Ugushyingo kugeza ku ya 30 Ugushyingo, bumenyesha abagikoresha bose ko kizaba gifunzwe muri ayo matariki yavuzwe haruguru.”

Amakuru yizewe  ni uko Rayon Sports yari imaze iminsi yari yaramenyeshejwe ko iki kibuga kigomba gusanwa ndetse byakabaye byaratangiye mu cyumweru gishize, iyi kipe ikavuga ko ishaka kwitegura umukino wa Musanze FC.

Biravugwa kandi ko SKOL ngo yaba yarafashe umwanzuro wo gusana iki kibuga kuko muri iki gihe cy’imvura, kimaze kwangirika ku buryo bugaragara ku buryo hari abakinnyi basigaye bakivunikiramo kuko gikoreshwa n’ikipe ya mbere ya Rayon Sports ndetse n’ikipe yayo y’abatoza itozwa n’Umuyobozi wa Tekinike, Kayiranga Baptiste.

Kugeza magingo aya ubuyobozi bwa Rayon Sports ntakintu buratangaza kukiza gkurikira ahangaha.

Mu byatumye abakinnyi bisanga ku kibuga cyamaze gufungwa, ngo harimo kuba Rayon Sports itaramenyesheje uyu mufatanyibikorwa wayo gahunda yayo y’imyitozo nk’uko yari imaze iminsi ibigenza.

SKOL itera inkunga Rayon Sports guhera muri Gicurasi 2014. Tariki ya 29 Nzeri 2017, ni bwo uru ruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, rwashyikirije Rayon Sports ikibuga cyo mu Nzove, kugira ngo izajye igikoreraho imyitozo.

To Top