Football

Rayon Sports inyagiye Marine Fc 6-1

Rayon Sports yihereranye Marines FC i Nyamirambo kuri Stade ya Kigali iyinyagira ibitego 6-1 ku mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona.

Ibitego 6 birimo 2 bya Iranzi Jean Claude ugize 3 muri shampiyona, Rutanga Eric watsindaga igitego cya 2 muri shampiyona kimwe na Iragire Saidi, Gilbert Mugisha nawe yabonye inshundura n’umunya Mali Oumar Sidibé warambiwe gutanga imipira akitsindira.

Ni Rayon Sports itari ifite Rugwiro Herve wamaze kuzuza amakari atatu y’imihodo muri Shampiyona na Micheal Sarpong wahawe igihano cyo guhagarikwa umukino umwe kubera urutoki rwa musumbazose yerekanye i Nyagatare ku munsi wa gatanu wa Shampiyona.

Yatangiranye imbaraga zo gutsinda igitego aho ku munota wa mbere gusa Mugisha Gilbert yazamukanye umupira aherejwe na Sidibe, awuhinduye mu rubuga rw’amahina ushyirwa muri koruneri na Nsabimana Hussein. Iradukunda Eric asubiza umupira mu kibuga Marines ikiza izamu.

Ku munota w 10’ Rayon Sports yahushije igitego ku mupira wagaruwe m’urubuga rw’amahina na Bizimana Yannick, Iranzi Jean Claude ananirwa kuwutera mu izamu nabwo ugeze kuri Nizeyimana Mirafa na we arawutera ukora ku kirenge cya myugariro wa Marines FC ujya muri koruneri.

Rayon Sports yongeye kubona ubundi buryo bwiza, Rukundo Protegene akura umupira ku mutwe wa Iranzi.

Rutanga Eric yafunguye amazamu ku munota wa 18 gusa ubwo Samba Cedric yari akiniye nabi Mugisha Gilbert inyuma y’urubuga rw’amahina rwa Rayon Sports, Ikosa rihanwa na Rutanga Eric umupira uruhukira mu rushundura.

Nyuma y’umunota umwe gusa Rayon Sports yongeye ibona igitego cya kabiri ku makosa ya myugariro wa Marines wagize uburangare agatakaza umupira, Iranzi Jean Claude arawufata awuboneza mu nshundura.

Ku munota wa 25’ Umutoza wa Marines Yves Rwasamanzi yabonye bikomeye akora impinduka akuramo Nishimwe Blaise wari wanamaze kugira imvune yinjizamo Muzerwa Amini.

Ku munota wa 27’ Rayon Sports yasatiraga izamu cyane yabonye igitego cya gatatu cyatsinzwe na Iranzi Jean Claude cyari i cya 2 muri uyu mukino ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Rukundo ashatse kuwufata uramunanira awukomezanya mu izamu kiba kiranyoye.

Marines FC nayo yagerageje gusatira kugirango yishyure ibitego kuri Coup-Franc yari ibonye ku munota wa 31’ , Niyonkuru Jean Aimee ahannye ikosa rikorewe kuri Mugenzi Bienvenue hafi n’izamu rya Rayon Sports, umupira ukurwaho na Iragire Saidi n’umutwe.

Marines Fc Nyuma yo gukora impinduka ya kabiri akuramo Nsengiyumva Irshad ashyiramo Ishimwe Fiston.

Mbere y’uko igice cya mbere gisoza, umusifuzi wa kane yongeyeho iminota ibiri Marines FC yabonye igitego ku munota wa 45+1 kuri Koruneri yari itewe na Muzerwa Amini usanga Mugenzi Bienvenu hagati awushyirashamo umutwe , Kimenyi ananirwa gukuraho umupira ku bitugu ujya mu izamu. Igice cya mbere gisoza ari 3-1.

Rayon Sports yakomeje gukora ibyo yakoraga mu gice cya mbere ikina isatira cyane, ku munota wa 56’ Mugisha Gilbert atsinda igitego cya kane cya Rayon ku mupira w’umutwe wari uturutse kwa Iradukunda Eric.

Ku munota wa 61’ Rayon Sports yabonye igitego cya Gatanu cyatsinzwe na Iragire Saidi nyuma yo gucenga abakinnyi babiri ba Marines FC m’urubuga rw’amahina ku mupira yari aherejwe na Bizimana Yannick.

Ku munota wa 79’ Rayon Sports yongeye ibona igiteko cya Gatandatu cya Oumar Sidibé ku ishoti rikomeye ryabanje guterwa na Iranzi Jean Claude, umupira ukurwamo na Rukundo ugaruka mu rubuga rw’amahina hagati usanga uyu mukinnyi ukomoka muri Mali ahagaze neza awohereza mu izamu.

Iminota itatu y’inyongera umusifuzi wo hagati Nsabimana Celestin yashyizeho ntacyo yafashije abasore ba Rwasamanzi Yves umupira urangira ari 6-1. Rayon Sports itaherukaga kubona amanota atatu iyakuye kuri Marines FC.

11 Ba Rayon Sports : Kimenyi Yves, Iragire Saidi, Runanira Amza, Iradukunda Eric Radou, Rutanga Eric, Nizeyimana Mirafa, Comodore Olekuei, Oumari Sidibe, Iranzi Jean Claude, Mugisha Gilbert na Bizimana Yannick.

11 ba Marines FC: Rukundo Protogene, Bizimungu Omar, Niyonkuru Jean Aime, Nsabimana Hussein, Nsengiyumva Djafar, Rushema Chris, Nsengiyumva Irashid, Samba Cedric, Mugenzi Bonheur,Nishimwe Blaise na Niyonkuru Sadjat.

To Top