Amakuru

Rayon Sports imaze kwemeza umutoza mushya uvuye mu bwongereza usimbura Robertinho.

Nyuma yuko hakomejwe kuvugwa byinshi yuko ikipe ya Rayon Sports yaba itazakomezanya niyi kipe yakoreyemo amateka akomeye mu myaka yari amaze ayitoza.

Arthur Olivier Ovambe umutoza mushya wa Rayon Sports.

Kugeza ubungubu iyi kipe imaze kwemeza umutoza mushya akaba ari nawe uzayitoza muri iyi mikino ya CECAFA Kagame Cup 2019.

Uyu mutoza akaba aje akubutse mu gihugu cy’ubwongereza aho yagiye akora imiromo itandukanye ijyanye n’umupira w’amaguru, ubusanzwe uyu mutoza akaba afite inkomoko mu gihugu cya Cameroun ariko akaba yarakoze imirimo yose y’umupira w’amaguru mu bwongereza.

To Top