Amakuru yo hanze

Polisi yataye muri yombi abakobwa 11 bakinaga poronogarafi.

Kuri uyu wagatandatu tariki ya 12 Nyakanga 2019, igipolisi gikuru cyo muri Kenya yataye muri yombi abakobwa 11 bafashwe bifata amashusho ya filimi z’urukozasoni zizwi nka porono muri Nyali ho mumugiwa Mombasa`

Abantu babiri, umugore n’umugabo nibo bakekwaho gushuka aba bakobwa bo bifate amashusho, nabob amaze kugera mu maboko ya polisi kugirango bakorweho iperereza ryimbitse.

Inkuru ya Nairobi News iravuga ko umuyobozi wa polisi mu mugi wa Mombasa, Johmsto Ipara yatangaje ko munzu aba bakobwa barimo barimo ibikoresho bya purasitike bikozwe nk’ibitsina gabo

Yakomeje avuga ko basanze muri iyi nzu ibindi  bikoresho birimo mudasobwa ngendanwa 15 n’izindi zo kumeza[Desktop] 10 bikekwako bari bari buzifashishe bashyira aya mashusho kumbuga nkoranyambaga.

Aba bakobwa babaye bacumbikiwe ku kigo cya polisi cya Nyali muri Mombasa, Ipara yanavuze ko aba bakekwaho kuba bari inyuma y’ibi bashobora guhanirwa kwinjira mu bikorwa by’urukozasoni no kwinjiza abangavu mu mwuga w’uburaya. Bahanwa ari uko icyaha kibahamye.

To Top