Amakuru

Perezida Paul Kagame yasubije Diane wakubitiwe mu ruhame

Umukobwa witwa Diane Kamari  yanditse kuri Twitter  agaragaza ko yakubiswe n’umugabo witwa Dr Francis  nyiri  Televiziyo ya GoodRich TV ,akavuga ko yanagejeje ikirego muri RIB ariko ntahabwe ubutabera bakamwirengagiza.

Mu kugaragaza akarengane yahuye nako, yibazaga niba kuba yarakubiswe n’umukire ufite amafaranga ndetse anaziranye n’abantu benshi bishobora gutuma uwo yahohoteye atahabwa ubutabera buboneye.

Yagize ati“Nakubitiwe mu ruhame n’umugabo witwa Dr. Francis (GoodRich TV) kuwa 16.07.2019 mbimenyasha RIB , hashize amezi abiri atarahanwa, ese kuba umuntu afite amafaranga, anaziranye n’abantu bakomeye bimwemerera guhohoterwa ntahanwe?”.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ahagana ku i saa 2h11’,Nyakubahwa Paul Kagame yasubije uyu mukobwa ko bagiye kubikurikirana bakamenya impamvu ya nyayo yatumye ahohoterwa.

Ati“Tugiye kubikurikirana,kandi tumenye ibyabaye koko ndetse tubifatire umwanzuro ukwiye. Ndatunguwe niba RIB yarifite amakuru. gute batakoze icyo basabwaga gukora?

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

To Top