Football

Paul Pogba ari mu bifuzwa na Real Madrid

Umutoza zidane afite inyota yo kuba yabona Umufaransa Paul Pogba iSantiago bernabeo nk’umwe mu bakinnyi abona batanga umusaruro muri Real Madrid

Ikipe ya Real Madrid ikomeje kugumya irambagiza abakinnyi ishaka ko yazifashisha muri season ya 2019-2020 ibi bibaye nyuma y’uko imaze kugarura umutoza wayubakiye amateka Zinedine Zidane akayubaka ari akiri umukinnyi akanayubaka abaye umutoza wayo.

Kuri ubu Zidane yacanye ijisho rirembuza ku Umufaransa mwene wabo Paul Pogba aho yifuza yaza muri Real Madrid bityo ikabasha kuba yasubirana izina yari ifite.

Gusa n’ubwo Real Madrid iri kwifuza Pogba, ubuyobozi Manchester United mu kiganiro iherutse kugirana n’itangazamakuru batangaje ko yaba Paul Pogba n’abandi bakinnyi bagifite amasezeno mu ikipe ya Manchester United bityo bumva ko haza kuzabamo kugorana mu biganiro .

Zidane yakomeje kwifuza abakinnyi benshi gisa birangira batari kuza mu ikipe aho yifuje kuzana Umufaransa Mbappe hamwe na Neymar Bose bakinira Paris saint Germain gusa birangira biheze mu byifuzo gusa kuri ubu ikaba yaramaze gusinyisha umukinnyi ufite izina rikomeye mu bwongereza Eden Hazard

To Top