amakuru y'ibyamamare

Orechestre Amani ifite Indirimbo Nshya yise “Umugisha”,ni bantu ki?

Abagize orchestre Amani ikorera umuziki wayo mu karere ka Rubavu ,nyuma yo gukora indirimbo nka “ukutamenya” n’Ibuye ry’agaciro” ubu yongeye isubira muri sitidiyo ikora indi ndirimbo nshya iyita “UMUGISHA”

Orchestre Amani ni itsinda rigizwe n’abantu umunani rikaba ririmba Indirimbo zicuranze mu buryo bwa gakondo akenshi bakaba bakoresha gitari mumicurangire yabo,bakaba baratangiye umuziki wabo mu 2016 mu kwezi kwa kane.

Kugeza ubu bakaba bafite indirimbo nyinshi gusa muri izo ndirimbo zose izo bamaze gukora muri sitidiyo ni Indirimbo eshatu arizo “Ukutamenya” yishimiwe na bakunzi b’umuziki wa live Mu kiganiro gitambuka kuri Kt radio.

Indi ndirimbo ya kabiri yitwa IBUYE RY’AGACIRO yo ikaba ikozwe mu njyana yakuze Reggae,indi ya nyuma ariyo ya gatatu ni ndirimbo nshya bafite yitwa UMUGISHA.

Hillywood tubajije umwe mubagize Orchestre Amani witwa Iraguha Savio kubijyanye no gukora amashusho yizi ndirimbo zabo,igihe baba bateganya kuyashyira hanze, yadusubije muri aya magambo,Agira ati: sinakubwira igihe neza gusa byibuze uyu mwaka ntuzarangira tudahaye abakunzi bibihangano byacu video(amashusho y’indirimbo).

Tugarutse ku ndirimbo yabo nshya bafite yitwa UMUGISHA,iyi ndirimbo ngo bayise UMUGISHA kubera ko ari Indirimbo ivuga ku rukundo bw’abantu bazi impamvu bakundana,rero abo bantu bombi bakundana bakabyereka ababyeyi nabo bakabiha umugisha ubundi bagashingiranwa bakabana akaramata.

Iyi ndirimbo bayikoze nyuma yo kubonako abantu benshi muri iki gihe bakundana bakinira batazi Impamvu y’urukundo rwaho aho usanga bibera mu busambanyi ,uburara n’indi mico y’iburengerazuba bw’isi itabereye abanyarwanda/kazi,bityo rero orechestre Amani yakoze iyi ndirimbo ngo ikangurire abantu kugira urukundo rufite intego ku buryo rutanga umusaruro mwiza abakundana bakageraho bagashakana bakabyereka ababyeyi nabo bakishima.

Orechestre Amani twasoje ikiganiro twagiranye,basaba abakunzi babo bari hirya no hiryo mu Rwanda kumva no gusangiza abandi ibihangano byabo kuko aribo bakorera.

Umva hano Indirimbo UMUGISHA by Orchestre AMANI

To Top