amakuru y'ibyamamare

Nyuma ya Meddy na Bruce Melody ubu Shaddy Boo nawe ntakigiye mu Burundi kubera ubwoba kandi yari umushyitsi w’imena

Mu Rwanda iyo uvuze Izina Shaddy Boo bumva icyamamare ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram nk’umukobwa ukunda kwiyambika ibisa n’ubusa  mu mafoto aba ashyira ahagaragara, ubu uyu mugore Mbabazi Shadia  uzwi nka Shaddy Boo ntakerekeje mu Burundi mu gitaramo yari  yatumiwemo.

Image result for shaddy boo

ShaddyBoo ubusanzwe yamenyekanye cyane ku rubuga rwa Instagram akaba ari nayo mpamvu yari yatumiwe muri icyo gitaramo kizahuza ibyamamare bitandukanye bikoresha urwo rubuga.

Nyuma y’iminsi mike hategerejwe ko SahaddyBoo yerekeza mu Burundi, bitunguranye hasohotse amakuru avuga ko atakigiyeyo.kubera atizeye umutekano waho mu gitaramo kitezwe kuri Tariki 20 Nyakanga 2019 mu mujyi wa Bujumbura.

Shaddy Boo yari yaratumiwe mu gitaramo cyakoresha imbuga nkoranyambaga cyane

Amakuru ahamya ko Shaddyboo yamaze guhagarika ibyo kuzitabira iki gitaramo kubera kutizera neza umutekano w’i Burundi cyane ko kuva mu minsi ishize iki gihugu cyagiye kivugwamo umutekano mucye ku banyarwanda b’ibyamamare baba bashaka kujya gutaramirayo.


Related image


Aha ababanje kwanga kujya kuhataramira bari batumiwe ni Bruce Melody na Meddy bagombaga kuririmbayo mu mpera z’umwaka wa 2018.

 

To Top