amakuru y'ibyamamare

Nsengiyumva (Igisupusupu) na Diamond Platnumz nibo bamaze kwemezwa nkabazasoza Iwacu Musika Festival

Ubu  Intara zose zitandukanye ziri kugenda ziberamo ibitaramo by’iserukiramuco ryiswe “Iwacu Musika Feastival”, aho harimo abahanzi batandukanye b’ingeri zose ba hano mu Rwanda, icyamamare Diamond Platnumz  ategerejwe Kigali  mu kuzasoza Iwacu Musika Festiaval izabera kuri Sitade Remera ahanzwi nka Parikingi kuya 17 Knama 2019.

Image result for diamond platnumz
Diamond Platnumz ategerejwe i kigali

 Iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival ryatangiye muri uyu mwaka wa 2019. Ibitaramo bizenguruka intara zose z’u Rwanda aho byahereye mu Majyaruguru mu Karere ka Musanze.

Iwacu Muzika Festival yabaye umwanya wo guha amahirwe abahanzi batandukanye b’abanyarwanda hagendewe ku bisekuru n’injyana bakora.

Hasigaye igitaramo kizabera mu Mujyi Ngoma tariki 20 Nyakanga 2019, mbere y’uko risozwa n’igitaramo cy’imbaturamugabo kizabera kuri Stade Amahoro i Remera tariki 17 Kanama 2019.

Kugeza ubu ubuyobozi bwa East African Promoters butegura iri serukiramuco bwari butaratangaza umuhanzi uzitabira igitaramo cyo gusoza, ariko Diamond Platnumz wo muri Tanzania bita Chibu yamaze kwemeza ko ari we uzataramira abanyarwanda.

Yagize ati “Tariki 17 Kanama nzataramira i Kigali mu Rwanda kuri parikingi ya Stade Amahoro, mubwire buri wese. Ni mu iserukuramuco rya Iwacu Muzika.”

Abahanzi b’abanyarwanda bazitabira iki gitaramo ntabwo baratangazwa uretse Nsengiyumva François ugomba kugaragara muri ibi bitaramo byose.

Related image
Nsengiyumva Francois

Diamond yaherukaga mu Rwanda muri Mutarama 2018 ubwo yari aje muri gahunda zo kwamamaza ibicuruzwa bye birimo ubunyobwa bwa Diamond Karanga.

 Kugeza ubu Diamond  Platnumz na Nsengiyumva  Francois (igisupusupu )nibo bamaze kumenyekana nkabatazabura mu gusoza Iwacu Musika Festiaval.

To Top