sport

Niyonzima Haruna, Bakame na Rusheshangoga bagiye gukina mu ikipe imwe mu Rwanda.

AS Kigali iheruka kwegukana Igikombe cy’Amahoro yamaze gusinyisha Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Niyonzima Haruna, umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame na myugariro Rusheshangoga Michel.

Niyonzima nta kipe yari afite nyuma yo gutandukana na Simba SC mu kwezi gushize, aho yari yavuze ko azatangaza ikipe azerekezamo mu minsi iri imbere.

Ubuyobozi bwa AS Kigali bwemereye itangazamakuru ko bwamaze kumvikana n’uyu mukinnyi ndetse na bagenzi be barimo Rusheshangoga Michel na Ndayishimiye Eric ‘Bakame’.

Rusheshangoga ari mu basezerewe muri APR FC mu gihe Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ na we yamaze gusezererwa na AFC Leopards yo muri Kenya, yari amazemo umwaka umwe.

AS Kigali izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ya 2019/20 nyuma y’uko yegukanye Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka itsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.

To Top