Amakuru ya Cinema

Nicole ukina muri City Maid yakorewe ibirori byo kumusezeraho

Uwineza Nicole  uzwi nka Mama Beni numwe mu bakinnyi bakunzwe cyane muri Filime y’uruhererekana  yitwa City Maid ica kuri Televiziyo y’Igihugu. Uyu mukobwa  uri kwitegura kurushinga, imyiteguro y’ubukwe irarimbanyije.

Mama Beni ugeze kure yitegura ubukwe . Inshuti n’abavandimwe bamukoreye ibirori byokumusezeraho no kumuha impanuro bizwi nka ‘Bridal Shower’ mu gihe habura iminsimike ngo ubukwe butahe.

Mama Beni umaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba Sinema hano mu Rwanda, agiye kurushingana na  Sebera Eric  aho biteganyijwe ko ubukwe bwaba bombi buzaba kuitariki ya 29 na 30 Ukuboza 2018, ku munsi wa mbere hazaba ibirori byo gusabano gukwa  hanyuma bucyeye bwaho bajyegusezerana imbere y’Imana.

Eric Sebera ugiye gusezerana na Nicole  yamenyekanye cyane ubwo yari mu rukundo na Kirenga Saphine nawe uzwi muri Sinema mu Rwandanyuma yuko batandukanye nibwo yaje gukundana na Nicole bagiye kurushinga mu gihe cyitarenze ibyumweru bibiri.

Sebera Eric na Nicole  bagiye kurushinga.

To Top