Abakinnyi ba Filime

Ndimbati yasobanuye impamvu yatujwe mu mudugudu i Karama ndetse n’ikiciro cye cy’ubudehe.

Ku wa 3 Nyakanga 2019, ubwo Perezida wa Repubulika yatahaga umudugudu w’icyitegererezo i Karama, bahise banawutuzamo abantu, abahawe izi nzu ni abatishoboye ndetse n’abari batuye mu manegeka.

Ndimbati ahamya ko ntagikuba cyacitse ngo na we ni umunyarwanda nk’abandi

Uwihoreye Moustafa uzwi nka Ndimbati muri filimi nyarwanda, nyuma yo gutuzwa mu mudugudu w’icyitererezo yavuze ko kuba ari umukinnyi wa filimi bidakuraho ko ari umuturage nk’abandi ari na yo mpamvu yafashijwe kuva mu manegeka.

Ndimbati avuga ko we yatujwemo bitewe n’uko ahantu yari atuye hari mu manegeka.

Yagize ati”ibyiciro nk’uko ubivuze ni 2, hari bamwe batishoboye nk’uko ubivuze hari n’abavuye mu manegeka, njyewe rero aho nari ntuye nari mpamaze imyaka 20 ariko ntabwo hari hakigezweho, ntabwo ari ahantu hagezweho ho gutura, navuye mu manegeka.”

Yakomeje avuga ko kuba ari umusitari abantu bose bamuzi bitavuze ko atari umunyarwanda nk’abandi ku buryo gahunda zireba abandi na we zamugeraho.

Yagize ati”Kuba njyewe ndi Ndimbati si uko ibyo ubuyobozi bwiza butekerereza abandi njyewe bunyibagirwa, mbere y’uko mba Ndimbati ndi umunyarwanda nk’abandi.”

Ndimbati ni umwe mu bakinnyi ba filimi nyarwanda bakunzwe cyane muri iyi minsi, cyane cyane muri filimi nto inyura kuri YouTube yitwa Papa Sava ari naho akina yitwa Ndimbati ndetse na filimi y’uruhererekane ya City Maid akinamo yitwa Deo.

To Top