Amakuru muri Muzika

Ndi isoko ryigendera, ifoto Yanjye ubwayo iracuraza abavuga ko muzika yanjye idacuraza sinzi iyo babikura-P FLA

Ibi pfla yabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana na Inyarwanda Tv,mu kiganiro PFLA yagiranye niyi Tv yatangiye bamubaza Impamvu adaheruka gukora Indirimbo, P FLA asobanuro Impamvu adaheruka gukora Indirimbo,aha yavuzeko yakoze Indirimbo Mama mwiza afatanyije na Aline Gahongayire yakozwe na Kina Music nyuma agafata umwanya munini abona gushyira Hanze indi yise Umusaza PFLA yakozwe na IDA records yasohokanye N’amashusho yayo.

Iyi Ndirimbo P FLA aheruka Gukora yavuzeko mu Rwanda iri mu ndirimbo zikoze neza cyane haba amajwi N’amashusho, irenze indirimbo Nyinshi hano mu Rwanda,niba rero afite Indirimbo ikoze neza kuriya, P FLA abavuga ko adakora babikurahe??

P FLA yakomeje yumvikanisha ko we akora ibintu bye nta competition arimo, kandi ko akora Indirimbo imwe agaha umwanya abakunzi be bakabanza bakayumva akabona gushyira hanze indi.Aha yavuzeko atameze nka bahanzi batiyizera mu mpano yabo bakora Indirimbo nyinshi mu gihe gito, basa nabahuzagurika mu bikorwa byabo.

PFLA yahamijeko atamera nkabo bahanzi ,we akora ibye yitonze ,asohora Indirimbo yabipanze neza, akora nta gihunga ntahangana rinini arimo nundi muhanzi uwariwe wese, ahubwo we aha umwanya ibihangano bye agaha abafana be igihe cyo kumva indirimbo ze mbere yuko abaha izindi.

“Njye nta competition ndimo ku buryo mu cyumweru naguha indirimbo ngo mu kwezi nguhe indirimbo eshatu cg eshanu”

P FLA yagize ati: “nonex ubwo mu kwezi nkuhaye Indirimbo eshanu ubwo Koko??? Niya mbere utarayumva umenye nibyo nanditse!!!!”

“Njye ntago ndi kuri system ya diamond njye ndi kuri system ya alikiba wa muntu wizera talent(impano) yabo, alikiba ngira ngo ubona uburyo yitwara? si uko diamond amurusha kuririmba si uko anamurisha management team ikaze , Alikiba na we afite movie (indirimbo) za danger kandi ariturije ariko si wa muntu uba ushaka kuguhuha Indirimbo eshanu mu cyumweru kimwe cyangwa eshatu mu kwezi kumwe nama video.”

Yakomeje atanga urugero rw’umuhanzi koffi olamide na we ukora ibye yitonze kandi akarya amafaranga kurusha abandi bahanzi bo muri congo bavugako bakora Indirimbo nyinshi za buri gihe ,P FLA rero ngo ameze nkabo bahanzi bakora bitonze bizera impano yabo kurusha gukora cyane bakorera kuri competition yo hejuru cyane.

P FLA akimara kuvuga bino, umunyamakuru yahise amubaza, ese pfla uko uha abafana ibintu bicye ukabaha umwanya wo kubanza kumva indirimbo zawe nkabo Bari akilikba na fally ipupa,ko ibyo bitari kuri market ( bicuruza) hano mu Rwanda kuko uyu munsi umuziki ni business ,gusinyana ama contract nama company akomeye akaguha amafaranga nkuko abo ufatiraho urugero babikora?

P FLA yasubije umunyamakuru iki kibazo muri aya magambo Agira ati : “Bro nonex ucyekako ntari ku isoko? Ahubwo ese hhhhhhh,se nshumi yanjye mbwira umuntu uri ku isoko kundusha koko ? sibyo trust me mbwira umusani bro?uziko niyo ntakora Indirimbo, uziko ubu ngubu level ngezeho atariyo gukora Indirimbo ,njye niyo ntakora Indirimbo ifoto yanjye ni i picture ikoneye cyane byonyine ubwayo ya selling mein (yacuruza) ndi ifoto igenda ndi isoko ryigendera bro njye byaranandenze mein ntanikintu waza umbaza mein

Iyi nkuru turifuzako muyitangaho ibitecyerezo bitandukanye ,mutubwire uko mwumva Aya magambo y’umuraperi P FLA,niki mubivugaho?

Umva unarebe Indirimbo UMUSAZA by P FLA , Indirimbo avuga nta ndirimbo mu Rwanda ikoze neza nkayo mu buryo bw’amajwi ndetse na mashusho.

Ushaka kugira inkuru uduha,ubufasha utwaka Twandikire kuri Watsap number +250726714701

To Top