Amakuru muri Muzika

Mukuru wa The Ben asanga murumuna we akwiye agaciro kisumbuyeho kuby’ibyo akora!

Hopeson Dan wanamenyekanye akiri muri muzika nka DannyScott, yabonye izuba mbere ya The Ben kuwa 15 Werurwe 1985. Uyu mugabo utuye muri Canada n’umuryango we kubw’impamvu z’akazi, asanga murumuna we mu nda akwiye kurushaho guhabwa agaciro kubwo kuzamura ibendera ry’u Rwanda hirya no hino ku isi.

The Ben na mukuru we bafitanye ubushuti bukomeye | Banazwiho gukunda imiryango yabo cyane!

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, DannyScott yavuze ko igihe kigeze kugira ngo igihugu cyacu hihe agaciro akazi gakomeye ko kuzamura ibendera ryacyo ku isi hose gakorwa n’abahanzi barangajwe imbere n’umuvandimwe we The Ben

Ibi yabivuze ahanini agendeye ku ndirimbo nziza The Ben akora yaba we ku giti cye ndetse n’izo akorana n’abanyamahanga zigakwirakwira ku isi hose, ibitaramo akorera mu bice binyuranye by’isi, … nyamara ntihagire aho bigaragara ko yaba yabishimiwe ku rwego rw’igihugu!

DannyScott yakomoje no kuri Meddy ndetse na Bruce Melodie agaragaza ko aba bombi hamwe na The Ben bari bakwiye guhabwa agaciro ku rwego rw’igihugu!

Igihe Kirageze ngo ibi bintu igihugu kibihe agaciro this guyz are waving Rwandan flag kbsa @the Ben@meddy@bruce melody etc their work must be recognized bakabaha agaciro kabo

Maze iminsi mbona akazi kaba basore bari gukora numva pe umubyeyi wacu Ariwe PK afite icyo agomba kuvugana nabo nibura bikabaha morale Kuko bari gukora akazi gakomeye cyne. Iyo ubonye abandi bahanzi uko bafatwa mubihungu byabo nibwo wakwemera. Nkubu ejo bundi perezida museveni yahaye abahazi bo muri Uganda inka. Ibaze nk’icyo gikorwa! Buri muhazi yagabiye inka 30! Yahaye abahanzi 4 inka buri umwe 30. Birambabaza kuba ubu abahanzi bacu tuvuga ngo nibo bakomeye kandi koko barakomeye amazina yabo amaze kurenga imbibi z’u Rwanda ariko amazina yabo abaruta kuremera bo ubwabo ntacyo bafite! Nkibaza nti Ese bazabashima batangihari? So nkamwe abanyamakuru muba mufite ijwi riruta iryanjye please ibyo bintu mubyibutse abo bireba. u Rwanda rwacu turi proud y’iterambere riri kuboneka mugihungu ndifuza ko ryaboneka no kubahanzi bacu kuko nabo ni aba ambassadors b’igihungu.

Kanda hano wumve indirimbo nshya The Ben yakoranye na Otile Brown

Twandikire igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru, niba nawe ubona ko hari agaciro runaka aba bahanzi bavuzwe haruguru bakwiye. Duteganya kuganiriza inzego zibifitiye ububasha ku bijyendanye n’ibyo guha agaciro abahanzi bacu bakora ijoro n’amanywa ngo bazamure ibendera ry’igihugu cyacu.

Ibiganiro tugirana n’ibyamamare, abayobozi, abasesenguzi, abakinnyi b’umupira,… byose biboneka kuri Hillywood TV mu buryo bw’amashusho.

To Top