Football

Muhadjiri yagize isabukuru y’amavuko

Tariki 13 Kanama 1994 u Rwanda rwabonye impano ikomeye y’umupira w’amaguru, Muhadjiri Hakizimana wavukiye mu Karere ka Rubavu, avuka kuri Fadhil Hakizimana na Saidath Nyirabakara.

Amateka y’uyu mukinnyi yaranzwe no kudahirwa n’amashuri byatumye ayoboka inzira y’umupira w’amaguru kuva afite imyaka 14. Mu 2008 nibwo yatangiriye mu ikipe y’abana yatozwaga na Djitiada Mungo bita Vigoureux.

Nyuma y’umwaka umwe gusa akinira iyi kipe Muhadjiri Hakizimana yaje i Kigali guhanganira umwanya mu bakinnyi 29 batangije ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC ariko ntiyahirwa kuko abatoza nta cyizere bamugiriye.

Hakizimana yasubiye iwabo bita muri ‘Brazil’ kubera impano zitandukanye za ruhago zihavuka, akinira Etincelles FC umwaka umwe mbere yo gusinyira Kiyovu Sports yatozwaga na Kanyankore Gilbert Yaounde afata nk’umutoza wamugejeje kuri buri kimwe afite ubu.

Mu kiganiro cyihariye twagiranye, Muhadjiri yagize ati “Nahuye n’abatoza benshi ariko urusha abandi kuri njye ni uwampaye icyizere, Yaounde (Kanyankore Gilbert). Ni we watumye mba umukinnyi. Yaraje abona ko naba umukinnyi mwiza icyo gihe njya muri Kiyovu Sports.”

Muri 2013 ngo yashoboraga gusinyira Rayon Sports ariko atinya guhanganira umwanya na Cedric Amiss, Umurundi wari mu bihe byiza, ndetse Djamal Mwiseneza na Fuadi Ndayisenga bashoboraga gukina neza inyuma ya ba rutahizamu. Byatumye afata umwanzuro wo kujya muri Mukura VS.

Uyu rutahizamu yemeza ko Rwatubyaye Abdul ariwe myugariro yemera kurusha abandi mu Rwanda nubwo batarahura mu mukino bahanganye.

Ikiganiro na Hakizimana Muhadjiri ku byaranze ubuzima bwe

Click to comment

Andika igitekerezo cyawe hano

To Top