Amakuru

Mubyukuri nta makuru na make nyiziho:: Ovambe umutoza mushya wa Rayon Sports.

Nyuma yo kuzamuka ari iya 2 mu itsinda, Rayon Sports izahura na KCCA FC muri 1/4 cya CECAFA Kagame Cup, umutoza wa yo avuga ko nta kintu na kimwe azi kuri iyi kipe gusa yiteguye kuyisezerera.

Rayon Sports yazamutse mu itsinda A ari iya 2 n’amanota 6 inganya na TP Mazembe ya mbere ariko yo ikazigama ibitego 5 mu gihe Rayon ari 2, bitewe n’imiteregurwe y’irushanwa byari bivuze ko igomba guhura n’iya mbere mu itsinda B.

Ovambe, umutoza mushya w’ikipe ya Rayon Sports uyimazemo icyumweru kimwe, avuga ko aramutse abeshye yakwemeza ko hari icyo azi kuri iyi kipe bazahura.

yagize ati”ndaza kukubwiza ukuri, nta makuru na make nyimfiteho, ndi mushya nta kipe n’imwe yo muri afurika mfiteho amakuru, ni ubwa mbere ntoje muri Afurika, ndatekereza nkeneye gukora ibintu mu nzira nyazo kandi mu gihe nyacyo.”

Akomeza avuga ko n’ubwo nta makuru ayifiteho ariko yizeye kuzayisezerera muri 1/4 akagera muri 1/2.

Imikino ya 1/4 cya CECAFA Kagame Cup izatangira ku munsi w’ejo ku wa Kabiri ikomeze no ku wa Gatatu.

Dore uko imikino ya 1/4 iteye

Tariki ya 16 Nyakanga

TP Mazembe vs Azam FC
KCCA vs Rayon Sports

Tariki ya 17 Nyakanga

Gor Mahia vs Green eagles
APR FC vs AS Maniema Union

To Top