Audio

Moipa yasohoye indirimbo Nshya “LikeAGentleMan”

Uko umuzika nyarwanda ukomeje gutera imbere, ni nako bamwe mu bawukora bakomeje kwigaragaza bakora indirimbo  nziza.

Iradukunda Moise uzwi ku izina ry’ ubuhanzi nka Moipa,yamaze kugishyira indirimbo hanze ayita like a gentleman, indirimbo iri munjyana ya kinyafurika, ikaba igaruka kurukundo rw’ umusore n’ inkumi bamaze igihe bakundana ariko batabonana amaso ku maso, igihe kikaza kugera bagahura imbona nkubone gahunda nyirizinina ari uguhuza umugambi wo muri iryo joro.

Amwe mu magambo agaragara muri iyi ndirimbo nkaho uyu muhanzi agira ati:”mvana mu magambo tujye mu bikorwa maze iri joro njye nawe turyiharire”

Iyi ndirimbo like a gentleman  yakorewe  muri studio yitwa KIBAMBA record , ikorwa na chenzo.

Uretse uyi ndirimbo nshya yamaze gushyira hanze, umuhanzi moipa yamenyakanye mu zindi ndirimbo nka mukundwa, kwihagararaho, arabishobora ndetse n’izindi

Moipa kandi arateganya guhita ashyira hanze amashusho ya “Like a Gentle man” vuba kuko ngo amaze iminsi yiga ku isoko rya muzika akaba yaramaze kubona ko muzika yatunga umuntu kandi ko muzika ifite byinshi yahindura ku bantu, igihugu cye ndetse no ku isi muri rusange

Moipa arashimira abantu bose badahwema kumushyigikira no kumwereka urukundo nawe akabizeza ko atazabatenguha

To Top