Fashion

Miss Nimwiza Meghan yatangiye gushyira mu bikorwa umushinga we {AMAFOTO}

Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan yatangiye gukora ubukangurambaga bugamije gushishikariza urubyiruko  gutinyuka no gushyira imbaraga mu buhinzi, nkuko yari yarabyiyemeje ubwo yiyamamarizaga kuba Nyampinga w’u Rwanda.

Meghan na Liliane bafatanya n’urubyiruko kubagara akarima k’igikoni.

Yatangiye ubu bukangurambaga nyuma yuko ateguye umushinga we akabanza no gushaka abafatanyabikorwa batandukanye kugirango ibi bikorwa bizabashe kugenda neza.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gicurasi  2019 nibwo ubu bukangurambaga bwatangiye aho yahereye mu Karere ka Musanze  aho yaganirije urubyiruko akabereka amahirwe ahari mu buhinzi n’ubworozi ndetse  aboneraho no kumenyesha abahinzi n’aborozi bari bateraniye aho kuri gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo ndetse n’iy’ubwishingizi bw’ubuhinzi bugiye gutangira vuba aha, byari inkuru nshyashya kuri benshi ariko ari n’inkuru nziza kuri bose bagaragaje ko babyishimiye.

Uyu mushinga wa Miss Nimwiza Meghan ugizwe n’ibice bigera kuri bitatu aho igice cya mbere ahura n’urubyiruko rusanzwe rukora ubuhinzi abashyiriye ubutumwa bw’icyizere ndetse akanafasha ababikora by’umwuga n’ababikora bisanzwe bakungurana ibitekerezo bitandukanye bari kumwe n’inzobere mu buhinzi n’ubworozi mu rubyiruko rwibumbiye muri Rwanda Youth In Agriculture form (RYAF); BDF; inzego za leta n’abikorera ku giti cyabo.

Igice cya kabiri ni ukuganiriza urubyiruko rutaba mu buhinzi ndetse bakiri bato yibanda ku bakiri mu mashuri yisumbuye agatangira kubereka uburyo icyo waba wiga cyose gifite aho cyahurira n’ubuhinzi. Aha agenda aganira n’urubyiruko ruri mu mashuri aho ari kumwe n’itsinda ryose ryo mu cyiciro cya mbere baganiriza urwo rubyiruko bagasangira ibitekerezo.

Mu gice cya gatatu yifashishijemo Miss Rwanda wa 2018 ufite umwe mu mishanga ye yatangiye muri uwo mwaka wo kurwanya imirire mibi aho imwe mu nzira yihisemo gukoresha harimo no kubaka uturima tw’igikoni aho bishoboka. Bavuga ko ari muri urwo rwego aho bari gusura ibigo by’amashuri bari gusiga bakoze n’umurima w’imboga bifashishije inzobere kuva mu nzego zitandukanye ndetse n’abanyeshuri.

Kuri gahunda byitezwe ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2019 Miss Nimwiza Meghan aganira n’urubyiruko rwiga ku kigo cya Sunrise High School aho intero nta yindi usibye gukomeza kwereka urubyiruko amahirwe ari mu buhinzi ndetse n’ubworozi. 

Meghan yaganirije urubyiruko.
Meghan asangira n’urubyiruko.
To Top