Amakuru

Miss Mutesi Jolly yamaze amatsiko abamwita umunyagasuzuguro aho yavugaga ko bizatuma aba Umusirikare

Ni kenshi hano ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hano mu Rwanda baba bahamya ko Umukobwa Miss  Mutesi Jolly ari umuntu urangwa n’agasuzuguro gakabije cyane , aribyo yumvaga bizamugira umusirikare, ubi ahamya ko ari kamere ye yakuranye.

Related image

Miss Mutesi Jolly yambitswe ikamba tariki 27 Gashyantare 2016, ahita atangira inshingano zo guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza ndetse no mu bindi byose byaba ngombwa, aho yabaye n’umukobwa wavuzwe cyane ku bantu bitukuje birenze urugero.

jolly

Ibijyanye n’agasuzuguro  bya Miss Mutesi Jolly , byatangije kuvugwa ubwo yabazaga bamwe mu bakobwa bahatanaga muri Miss Rwanda umwaka ushize, hari abavugaga ko mu bibazo bye ashyiramo umutima mubi n’agasuzuguro kenshi

Miss Jolly  avuga  ko atari ibintu byamutunguye ndetse ko amaze no kubimenyera. Gusa ngo uko byagenda kose, nta wahindura umurongo w’ubuzima aba yafashe. Akomeza avuga ko iyo mimerere n’imico ye bitaje amaze kuba Miss Rwanda, ahubwo ko ari ko yakuze, no ku mashuri yizeho, bageraga aho bakabimuvugaho cyane.

Image result for mutesi jolly

 Miss Jolly, avuga ko ahubwo yigeze no gutekereza kuba umusirikare, kuko yabonaga imico ye n’imyitwarire ya gisirikare hari aho bihurira. Yagize ati « Nigeze gutekereza ko nzaba umusirikare kera, ariko ubu nsa n’aho nafashe undi murongo.

Abantu benshi bamaganiye kure ibyo Mutesi Jolly avuga ko imico ya Gisirikare hari aho ihurira n’iyo afite ,ngo ntanamahuriro ya 1%.Abasirikare barubaha cyane.

To Top