amakuru y'ibyamamare

Miss Aurore mu gahinda kenshi ko gupfusha Se wari muri Amerika

Inkuru  iri kuvugwa hano mu Rwanda . nuko umubyeyi wa Miss Kayibanda Aurore yamaze kwitaba Imana nyuma y’iminsi ari kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Umutesi Aurore wabaye Miss Rwanda 2012...

Mutesi Kayibanda Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2012 ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha Se umubyara wazize uburwayi yari amaranye igihe kinini.Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 19 Kanama 2019, nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi Kayibanda Ladislas, usanzwe ari se wa Kayibanda Mutesi Aurore wabaye Miss Rwanda 2012.

Uyu mubyeyi yari amaze igihe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitabye Imana nyuma y’iminsi itari mike yari amaze arwaye.Inkuru y’urupfu rwa Kayibanda Ladislas, bwa mbere yatangajwe na Isimbi Melisa wabaye Miss Congeniality muri Miss Rwanda 2014, akaba yabikoze mu rwego rwo kwihanganisha Miss Mutesi Aurore.

 Kenshi Aurore Kayibanda yakundaga gufatira urugero ku babyeyi be, urugero ni nkaho mu mwaka wa 2016 yari yeruye ko ku bwe ashaka kugira urugo nk’urw’ababyeyi be cyane ko yakundaga ukuntu ababyeyi be babanaga. Aha yagize ati” Mama na Papa, sinatangira ndondora uburyo njye n’abavandimwe banjye twagize umugisha wo kuba tubafite nk’ababyeyi. 

Miss Aurore Kayibanda yakundaga umubyeyi we cyane

Mu mibereho yacu, kubona urukundo nyarwo kuri mwebwe mwembi bitera umutima wanjye ibyishimo, tubabonamo ubudakemwa. Murakoze kuba muri urugero rwiza rw’urushako. Ndabizi nta n’umwe muri mwe w’umuziranenge ariko urugo rwanyu rwabaye urugero rudasanzwe kuko mwabashije kubyitwaramo neza n’aho umwe yaba yaragiye akosa. Isabukuru nziza y’imyaka 35, ndabakunda cyane babyeyi. Nifuza kuzamera nkamwe ninkura.”   

Aya magambo akaba yarayatangaje mu rwego rwo kwifuriza se Kayibanda Ladislas na nyina Olive Mukazera, isabukuru y’imyaka 35 bari bamaze babana nk’umugabo n’umugore, ibisobanuye ko bashakanye muri Kanama 1981. 

To Top