Amakuru

Minisitiri Busingye Johnston yatangaje ko yafashwe na Camera agacibwa amande

Ku rukuta rwa Twitter ,Minisitiri w’ Ubutabera w’ u Rwanda, Johnston Busingye,yatangaje  ko yaciwe amande y’ ibihumbi 50 kubera ko imodoka ye yafashwe na camera yo ku muhanda ifite umuvuduko mwinshi.

Uyu muyobozi yabwiye abamukurikira kuri Twitter ko imodoka ye yafashwe na camera yo ku muhanda ifite umuvuduko mwinshi,ahita yandikirwa amande,yemera ko yiteguye kuyatanga.

Busingye yabwiye abamukurikira kuri Twitter ko bakwiriye guhindura imyumvire kuko nubwo ari Minisitiri nawe akwiriye gucibwa amande igihe yishe amategeko ndetse ngo izi kamera ntizirobanura ngo zimenye umuyobozi n’utari we.

Hashize amezi 4 umujyi wa Kigali ushyize kamera ku muhanda zifasha mu guca amande umushoferi zifatiye mu ikosa.

Izo kamera zandika ikosa n’ amande iryo kosa rihanishwa zigahita zica amande uwo mushoferi nyiri imodoka akabona ubutumwa bugufi kuri telefone bumumenyesha ko yaciwe amande agahabwa n’ igihe ntarengwa cyo kuba yamaze kwishyura.

Minisitiri Busingye uvuga ko atari we wari utwaye imodoka ye ubwo yafatirwaga mu ikosa ry’ umuvuduko mwinshi,agomba kwishyura aya mande y’ ibihumbi 50 bitarenze tariki 18 Kanama 2019.

Click to comment

Andika igitekerezo cyawe hano

To Top