amakuru y'ibyamamare

Mico yagaragaje bwa mbere ingofero n’imyambaro byamwitiriwe!

Umuhanzi Mico The Best yamaze gushyira hanze imyambaro n’ingofero byamwitiriwe biriho amazina ye!

Uyu muhanzi ubarizwa muri Label ya KIKAC MUSIC yashyize hanze iyi myambaro nyuma y’iminsi micye  ashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Twembi”.

Uyu muhanzi ukomeje gushimangira ko ahagaze neza mu ruhando rwaa muzika nyarwanda, arizeza abakunzi be kutazabatenguha no kurushaho kubakorera ibihangano byuje ubuhanga.

Kuba yashyize hanze imyambaro yamwitiriwe, Mico The Best ahamya ko cyari igitekerezo yagize mu minsi yatambutse akaza gufashwa kugishyira mu ngiro na Kikac Music Label kuri ubu imufasha mu bikorwa bye bya muzika.

Mu kiganiro yagiranye na www.hillywood.rw , Mico The Best yemeza ko kugura imyambaro n’ingofero bye ari inzira itaziguye yo gutera kumutera inkunga muri muzika ye, bityo akaba ashishikariza abakunzi be muri rusange kurushaho kugura iyi myambaro n’ingofero byamwitiriwe!

“Kugura imyambaro n’ingofero byanjye ni ikimenyetso gikomeye kigaragaza ubufasha kuri muzika yanjye. Navugako iyo utanze umusanzu nk’uyu wo kwambara imyambaro yanyitiriwe uba umfashije kugeza kure ubuhanzi bwanjye mu buryo butanyuze kur ruhande. Ndashishikariza abakunzi banjye, bamwe bakunda muzika yanjye, bishimira ibyo tubakorera,… Nibatugane baduhereze ubufasha bwose bushoboka yaba kwigurira imyambaro myiza yacu ndetse no kuyigurira imyiryango n’inshuti.”

Aho iyi myambaro iri kuboneka ha mbere ni ku cyicaro cya Kikac Music Label giherereye muri Nyakabanda ndetse no mu maduka asanzwe amenyereweho kwambika ibyamamare bya hano iwacu mu Rwanda.

Abakunzi ba Mico The Best bishimiye imyambaro n’ingofero byamwitiriwe byamaze kujya ku isoko!

Ushobora kugura imyambaro ya Mico The Best unyuze hano!

To Top