Ibitaramo

Mico The Best agiye gutaramira muri Free Gate

Icyamamare mu njyana ya AfroBeat, Mico The Best agiye gutaramira abakunzi be bazabasha kwitabira igitaramo “Saturday Special Vibes” kizabera muri Free Gate Club Bar iherereye mu Gatenga ku muhanda werekeza ku bitaro!

Iki gitaramo cy’amateka kizaba tariki ya 12 Ukwakira 2019 guhera i saa moya z’umugoroba. Bamwe mu bazasusurutsa abazitabira “Saturday Special Vibes” harimo umushyushyarugamba wamamaye cyane nka Mc Gasana Inyamamare unasanzwe amenyerewe mu biganiro by’imyidagaduro binyuranye kuri Flash FM

Hazaba hari ababyinnyi babigize umwuga basanzwe bamenyerewe nk’umwihariko wa Free Gate | Claoli basanzwe bakundwa n’ingeri zose bitewe n’ubuhanga buhanitse bagaragaza ku rubyiniro.

Umuyobozi mukuru wa Free Gate Claoli ibarizwamo “Free Gate Club Bar” yijeje abazabasha kwitabira iki gitaramo cy’amateka cyane ko ngo asanzwe ari umufana ukomeye w’injyana ya AfroBeat, ahamya ko kuri ubu iyobowe na Mico The Best:

“Ndizeza abazitabira igitaramo cyo kuwa gatandatu, tariki 12/10/2019 kuzishima cyane kuko umuhanzi twatumiye ni Mico The Best usanzwe ayoboye abandi mu njyana akora ya AfroBeat. Ikirenzeho ni uko tubafitiye imyidagaduro inyuranye nk’ikimasuro, Mc Gasana, Dj Arafat, ibihembo na promotion kubyo kunywa,umutekano wizewe,… Ntimuzabure cyangwa ngo mukerererwe.”

AMATEKA YA MICO THE BEST

Turatsinze Prosper nk’amazina ye nyakuri cyangwa Mico The Best amazina akoresha mu buhanzi, avuka i Gikondo gusa ababyeyi be bakomoka mu ntara y’Amajyepfo ahahoze hitwa Nyakizu. Uyu muhanzi yatangiye kuririmba muri 2007 gusa nkuko we abyivugira indirimbo ye ya mbere yamenyekanye ni iyitwa ‘Umuzungu’ yakozwe na Nyakwigendera Dr Jacques muri F2K Studio.
Uyu musore yakoze nyinshi mu ndirimbo zagiye zikundwa zirimo: Umuzungu, Umugati, Umutaka, Akabizu, Kule,kimwe, Amarangamutima, Uwo muntu, Indahiro. n’izindi nyinshi zo ha mbere icyakora no muri iyi minsi afite iziri kugenda zikundwa zirimo Jamais ndetse na Twembi

Integuza y’igitaramo “Saturday Special Vibes”

To Top