Amakuru muri Muzika

Meddy nashaka ko dukorana azace kwa manager ”Nsengiyumva francois”

Nsengiyumva Francois ni umuhanzi umaze kubaka izina cyane muri iki gihe nyuma yaho akoze indirimbo zagiye zikundwa cyane n’abakunzi b’umuziki nk’indirimbo yahereyeho yise Mariya jane abenshi bamenye nk’Igisupusupu akurikizaho icange nayo yakunzwe nabatari bakeya akaba aherutse gushyira hanze iyo yise Rwagitima nayo iri kugenda ikundwa n’abantu batari bakeya

Nsengiyuma na Manager we Alain Muku

Muminsi mike ishize nibwo umuhanzi Meddy yarari kugitangazamakuru kimwe mpuzamahanga aho yabajijjwe k’umuhanzi uri kugenda yigarurira imitima yabanyarwanda Nsengiyumva Francois avuga ko ari umuhanzi watunguranye cyane kuburyo nagera mu Rwanda akagira amahirwe yo kubonana na Nsengiyumva bazatekereza uko bakorana indirimbo, Nsengiyumva mukiganiro yagiranye na HILLY WOOD akimara kumenya ayo makuru yavuze ko ari ibyagaciro kubona umuhanzi w’icyamamare nka Meddy yita kubikorwa bye ati” igitekerezo yagize ni kiza gusa azaze anyure kuri manager baganire ubundi dukore ntakibazo kibirimo”

Nyuma yuko ashyize hanze Rwagitima umuhanzi Nsengiyumva francois arateganya no kuba yakomeza gushyira hanze indirimbo nyinshi kandi nziza mu rwego rwo gukomeza gushimisha abakunzi be.

To Top