amakuru y'ibyamamare

Meddy ategerejwe mu kabyiniro i Nairobi nyuma yo gusaba abafana be imbabazi

Umuhanzi w’icyamamare hano mu Rwanda , Ngabo Medard  wamamaye ku rubyiniro nka Meddy, ategerejwe mu mujyi wa Nairobi muri Kenya mu gitaramo kiswe “Rwanda Beauty Night”.

Iki gitaramo bigaragara ko kizabera mu kabyiniro kazwi nka B Club.  Iki gitaramo kizwi nka Rwanda Beauty Night si Meddy gusa ugitumiwemo cyane ko aka kabyiniro kajya gatumira abandi bahanzi kuko  hari Abanyarwanda baherukayo nka  The Ben, Charly na Nina.

Meddy wibera  muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageze mu Rwanda mu minsi ishize yitabiriye ibirori byo Kwita Izina yari yatumiwemo.

Muri iki  gitaramo cyo “Kwita Izina Concert”, Meddy yahuye n’akaga akurwa ku rubyiniro adasoje indirimbo yari yateguye,ibintu nawe yasabiye imbabazi abafana be.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha yagize ati “Ndashaka kwisegura ku kuririmba igihe gito kwanjye kubera ibintu birenze ubushobozi bwanjye byabayeho. Ntabwo mu by’ukuri byari ubushake bwanjye.”

“Numvaga amajwi yanyu mu rwambariro mumpamagara. Mu by’ukuri nashakaga kuririmba buri ndirimbo nari nabateguriye. Murakoze kunyumva no ku rukundo rwanyu rw’ibihe byose. Kigali Arena nzagaruka. Kigali izahora ari iwacu haryoshye.”

Muri icyo gitaramo yaririmbye indirimbo ze eshatu, zirimo ‘Sibyo’, ‘Everything’ ye na Uncle Austin na ‘Ntawamusimbura’ n’agace gato k’iyo yise ‘Slowly’ arangije avangamo izindi ziganjemo iziri mu njyana ya Reggae nka ‘No Woman no cry’ , ‘Red Wine’ za Bob Marley n’izindi nke hashize iminota itageze kuri 20 ahita avanwa ku rubyiniro mu gihe yari yagenewe kuririmba igihe kigera ku isaha.

Meddy yavuye ku Rubyiniro abafana bakimushaka cyane
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

To Top