Amakuru muri Muzika

Mbere yo kwibaruka Young Grace yashyize hanze indirimbo yatuye umwana we yuzuyemo amatsiko menshi(YUMVE)

Umuhanzikazi Young Grace umaze igihe ahimba indirimbo azatura umwana we  atwiye ubu kugeza magingo aya  yamaze kuyishyira ahagaragara  aho aba yibaza uwo atwite uwo ari we  mu ndirimbo yise “Diamante” nk’uko umwana we azaba yitwa.

Related image

Uyu mwanawa Youn g Grace yamaze kumwita izina rya “Diamante”,  Muri Werurwe 2019 ni bwo inkuru y’uko uyu muraperikazi atwite yamenyekanye, ni ibintu atigeze ahisha ahubwo yavugaga ko atewe ishema na byo. Nta gihe runaka nyir’izina kizwi gisigaye ngo abyare, gusa benshi mu nshuti ze za hafi bavuga ko akuriwe dore ko anaherutse gukorerwa ibirori bya ‘Baby Shower’.

Ugutwita kwa Youn g Grace ,  yabanje kubigira ibanga rikomeye uwamuteye Inda, gusa byaje kumenyekana ko ari umusore wiyita Pique ku mbuga nkoranyambaga. Mbere yo kwibaruka Young Grace yakoze indirimbo ‘Diamante’ yosohoye agace gato kayo akavuga ko indirimbo yose iri hafi gusohoka.

Image result for umukunzi wa young grace
Ubwo Pique yambikaga Young Grace impeta

Twabibutsa ko Tariki 19 Nzeli 2018 aribwo Young Grace yambitswe impeta n’umusore Hubert Pique ubwo uyu muraperikazi  yagiraga isabukuru y’imyaka 25.

To Top