Audio

Magaly yavuze kuby’urukundo n’amafaranga!

Ingabire Magaly Pearl umuhanzikazi Nyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yasohoye indirimbo nshya yise ‘Abubu’ aho aba avuga ko urukundo rw’ubu rwabaye amafaranga gusa.

Magaly yaherukaga gusohora indirimbo yitwa ‘The One’ yakoranye n’umuhanzi wo muri Nigeria witwa ‘Ice Prince’.

Magaly yavuye mu Rwanda ajya muri Amerika kuhakomereza amasomo, uretse kuba aririmba afite n’ubuhanga mu kurunga amasura y’abantu (makeup Artist). Uyu mukobwa utuye mu munyi wa Los Angeles yasohoye indirimbo nshya yise ‘Abubu’.

Iyo ndirimbo aba avuga ko urukundo rwo muri iyi minsi rwabaye urw’amafaranga ngo hari n’abatagitinya kuruha ibiciro.

Ati “Nashatse urukundo ruranyihisha sinigeze menya ko rwimutse rukagira aho rushakirwa, sinamenye igihe rwahindukiye ngo rube urw’Amafaranga, n’ibintu, mbe rukundo we wabigenje ute, ese wahindutse ryari?..Abubu  bazakubwira byinshi ku rukundo, bazakubwira ko urw’ubu rufite ibiciro.”

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Producer Nicolas wo mu Rwanda afatanyije na Kamanzi Rkay.

To Top