sport

Mackenzie yasezeye mu ikipe y’igihugu cy’u Burundi!

Nizigiyimana Abdoul Kalim wamamaye ku izina rya Mackenzie akaba yari myugariro w’iburyo mu ikipe y’igihugu y’u Burundi, yamaze gushyira hanze umwanzuro yafashe wo gusezera muri iyi kipe iheruka muri AFCON 2019 akaba yari ayimazemo imyaka 12.

Nizigiyimana ni Umurundi nk’igihugu cyamubyaye, akaba rurangiranwa mu Rwanda aho yagiriye ibihe byiza mu ikipe ya Rayon Sports (2011-2015).

Nizigiyimana yavuze ko ari ibintu yari amaze iminsi atecyerezaho cyane bityo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kanama 2019 ukaba wari umunsi wo kubimenyesha abakunzi be n’abavandimwe babana mu ikipe y’igihugu y’u Burundi ndetse n’abo bagiye bayihuriramo bose.

“Nasezeye. Ni ibintu natecyerejeho, nafashe umwanya uhagije mbyigaho nsanga ibyo nari nshoboye byose narabitanze”.

Click to comment

Andika igitekerezo cyawe hano

To Top