Football

M. Kagere mu byishimo, Rwatubyaye yatsinze impozamarira|Uko abakina hanze bitwaye

Ba myugariro Rwatubyaye Abdoul na Kayumba Soter batsinze ibitego, gusa abakinnyi bo hagati b’Amavubi ntibagaragara mu mpera za bimwe mu byumweru bike byahiriye abanyarwanda bakina hanze y’inkiko z’igihugu.

Muri rusange mu mperaz’icyumweru gishize ibitego bitatu ni byo byabonywe n’abanyarwanda bakina hanze mu gihe amakipe bakinamo ayabonye intsinzi ari atatu muri arindwi yari yakinnye.

Dore uko abanyarwanda bitwaye mu mpera z’icyumweru:

Meddie Kagere- Biashara Mara United 0 – 2 Simba SC

Meddie Kagere yatsinze igitego kuri iki cyumweru…
Iki cyasangaga icyo yari yatsinze kuwa kane

Rutahizamu w’umunyarwanda Meddie Kagere akomeje kwandikisha izina mu gihugu cya Tanzania. Uyu nyuma yo gutsinda ibitego bibiri Kagera Sugar mu mukino bahuriyemo kuwa kane w’icyumweru twashoje, uyu yaraye yongeye gutsinda igitego ku munota wa 23 ubwo Simba yasangaga Biashara Mara i Mwanza ikayitsindirayo 2-0. Simba nyuma y’iminsi ine.

Mugiraneza Jean Baptiste Migi- Kinondoni MC 1 – 1 Ndanda FC

Migi ugutegereje ibyangombwa ngo abe yakinira ikipe ye nshya, akomeje kuba umufana mu bandi mu gihe KMC akinira idakomeje kwitwara neza. Kuri iki cyumweru yanganyaga na Ndanda FC 1-1, bivuze ko yujuje amanota ane mu mikino ine, ayihesha umwanya wa 13 muri shampiyona.

Djihad Bizimana- Anderlect 0 – 0 Waasland-Beveren

Umukino wa kane Djihad atagaragara mu kibuga, ni nyuma yo gukinira ikipe y’igihugu Amavubi. Aha, amakuru akaba avuga ko uyu musore wo hagati ngo yaba yaragize ikibazo cy’imvune, igahurirana n’uko ikipe akinira ifite umutoza mushya. Kuri ubu Beveren ikaba ikomeje kubanziriza ikipe yanyuma n’amanota ane mu mikino icyenda.

Sibomana Patrick Papy- Zesco United 2-1 Yanga Africa

Papy(ibumoso) ntiyashoboye kubonera Yanga igitego yari ikeneye

Sibomana Patrick Papy wari watsinze igitego mu mukino ubanza, yongeye kubanza mu kibuga ubwo ikipe ye yasezererwaga mu mikino ya CAF Champions League nyuma yo gutsindirwa kuri Levy Mwanawasa 2-1mu gihe yo yari yashoboye kunganyiriza mu rugo na Zesco United 1-1. Yanga ya Papy ariko, ikazakomereza muri Confederation Cup.

Jacques Tuyisenge- Kampala CCA 1-1 Petro de Luanda

Jacques Tuyisenge abaye umunyarwanda wa kane ugiye gukina amatsinda ya Champions League, nyuma ya Sugira Ernest, Meddie Kagere na Haruna Niyonzima. Uyu akaba abigezeho ariko atabikoreye, dore ko imikino ibyiciro bibiri byose Petro ye ibikoze itari kumwe na we ,aho yashoboye gusezerera KCCA ya Uganda ku gitego cyo hanze,nyuma yo kunganya 0-0 mu mukino ubanza. Jacques Tuyisenge biteganyijwe ko imikino yo mu matsinda azaba yarabonye ibyangombwa.

Faustin Usengimana, Abeddy Biramahire, Bashunga Abuba Kabwe Warriors 0-1 Buildcon

Buildcon ikinamo abanyarwanda batatu igeze ku mwanya wa gatanu muri shampiyona nyuma yaho igitego cya Isaac Shamujompa kuri Coup Franc yok u munota wa 14 cyari gihagije ngo aba basore batahane amanota atatu mu murwa.

Kayumba Soter, Vincent Habamahoro- AFC Leopards 4 – 0 Chemelil Sugar

Kayumba Soter udahamagarwa mu ikipe y’igihugu, ni umwe mu nkingi za mwamba za Leopards

Iminota 19 yari ihagije ngo Kayumba Soter afungure amazamu ya Chemeli Sugar aho uyu myugariro yari mu bo Cassa yagiriye icyizere ngo babanze muri uyu mukino Vincent we atagaragaye muri 18 bawifashishijwemo. Leopards kuri ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 7 mu mikino ine, aho irushwa inota rimwe na Western Stima. Izi zombi ariko zikaba zigitegereje ko Gor Mahia ikina ibirarane byayo, dore ko yo ifite amanota atandatu mu mikino ibiri.

Rwatubyaye Abdoul Colorado Springs Switchbacks FC 1 – 3 Las Vegas Lights

Colorado ya Rwatubyaye Abdoul kuri ubu ni iyo gusabirwa

Rwatubyaye Abdoul yongeye gutsinda mu minota yanyuma nanone, gusa igitego cyo kuri iki cyumweru cyari impozamarira kuko cyasangaga bitatu ikipe ye yari yatsinzwe ari na ko ikomeje guhatana mu myanya y’inyuma. Iyi kipe, iri ku mwanya wa 17 n’amanota 23 mu mikino 31 imaze kwinjizwamo ibitego 61.

Yannick Mukunzi- Sollentuna FF 3-1 Sandvikens IF

Yannick Mukunzi ntabwo yari mu bakinnyi 18 ubwo ikipe ye ya Sandvikens IF yatsindwaga na Sollentuna FF ku munsi wa 25 wa shampiyona y’icyiciro cya gatatu muri Sweden. Sandvikens IF, ubu iri ku mwanya wa kane n’amanota 42 aho irushwa amanota arindwi n’ikipe ya kabiri ishobora kuzamuka mu cyiciro cya kabiri.

Salomon Nirisarike- FC Ararat-Armenia Vs Pyunik : 17:00

Nirisarike yari yatsinze igitego ku mukino we wa mbere muri Pyunik

Salomon Nirisarike umukino we wa mbere mu ikipe nshya yawukinnye kuwa gatatu w’icyumweru gishize ndetse anashobora gutsinda igitego bihesha Pyunik intsinzi yari ikumbuye. Uyu myugariro w’umunyarwanda, byitezwe ko ari buze guhabwa amahirwe nanone, ubwo ikipe ye iri bube ikina umunsi wa cyenda wa shampiyona kuri uyu wa mbere.

Muhire Kevin Misr El-Maqasa vs El Zamalek. Kuwa kane tariki ya 03 Ukwakira

Nyuma yo kutagaragara mu bakinnyi 18 bakinnye umukino ubanza wa shampiyona w’ikipe ya Misr El-Maqasa Kevin Muhire azaba yitezwe kuri uyu wa kane ubwo ikipe ye izaba ihangana na Zamalek. Uyu mukino ukaba utarabaye mu mpera z’icyumweru, kuko Zamalek yari ifite umukino wa Confederation Cup na Generation Foot, umukino byanarangiye udakinwe.

Emery Bayisenge, na Muhadjili Hakizimana ntabwo shampiyona zabo zari zongera gutangira mu gihe Saint Etienne ya Kevin Monnet Paquet wavunitse, yaraye itsindiye Nimes hanze igitego 1-0.

To Top