sport

Lionel Messi ibyo yatangarije abaganga ku buzima bwe byateye benshi impungenge

Iyo uvuze  izina Lionel Messi hano ku Isi , nta kindi bumva usibye kabuhariwe  akaba n’igihangange  mu mupira w’amaguru hano ku Isi, ubu uyu mukinnyi  ukinira ikipe ya FC Barcelona  yabwiye abaganga ko ashobora kureka gukina umupira w’amaguru vuba kubera ko atari kumererwa neza nyuma y’umukino.

 Lionel Messi yatangarije abaganga  ba Argentina ko ashobora gufata umwanzuro wo guhagarika umupira vuba kubera ko asigaye arangiza umukino afite umunaniro udasanzwe, wamutea ikibazo gikomeye.

 Lionel Messi ngo yumva muri we nta magara mazima afite nka mbere ya hose nk’uko yabibwiye Umuganga Joseph Garcia uherutse kumusuzuma.

Messi  ati “Ndabyiyumvamo ko ntameze nkuko nari meze.Ngenda ngira umunaniro mwinshi cyane buri nyuma ya buri mukino kandi uko nitwaraga bitangiye guhinduka.Ubanza iherezo riri bugufi.”

Twavugako Messi na bagenzi be bakinana muri Argentina, basezerewe na Brazil muri ½ cy’igikombe cya Copa America ibatsinze ibitego 2-0,abajijwe niba atari hafi gusezera mu ikipe y’igihugu avuga ko igihe cyose azaba afite icyo yafasha atazigera asezera.

To Top