Amakuru ya Cinema

Kunywa Glyceline no guteretwa n’ingeri zose, Bimwe mu byaranze ubuzima bwa Nadege

Uwamwezi  Nadege  wamenyekanye nka Nana kubera Filime y’uruhererekane agaragaramo izwi nka City Maid, numwe mu bakinnyi ba Filime bakunzwe Cyane hano mu Rwanda. Uyu mukobwa burya ngo akunze gutungurwa n’abantu bamutereta.

Mu Kiganiro Nadege  yagiranye na Hillywood  yadutangarije byinshi ku buzima bwe ndetse no mu mwuga we, wo gukina filime no gukora imideli.

Nana kuri ubu afite inzu ikora imideli yitwa Nana Design Collection  aho avuga ko ari ibintu yakundaga kuva cyera cyane ko na Se umubyara yabigiragamo uruhare kuko mu busanzwe ari umudozi bakaba banakorana muri iyi nzu ikora imideli.

Nana ngo ntago ajya yibagirwa uburyo akiri muto  yakundaga kunywa Glyceline bitewe n’uburyohe yayumvagamo , yagize ati “ ikintu nibuka nuko nyiri muto nakundaga kunywa Glyceline  kuko numvaga iryoshye cyane,  numvaga irimo isukari iyo nayibonaga narayibaga nkayinywa “

Yakomeje atubwira ko akunda cyane umuhanzi witwa Meddy , Nana ngomiyo afite akazi ko gufata amashusho agorwa cyane no Gufata mu mutwe ibyo azakina (Script) ngo kubera ko hari ighe biba ari byinshi kandi byose agomba kubifata mu mutwe.

Twakomeje tumubaza urwego abasore bamutereta baba bariho adusubiza muri aya magambo, yagize ati “Hari abakire, hari ababa ari abakene, hari n’ababa ari abaturage cyane bose bajya babimbwira”   yakomeje avuga ko ahora atungurwa n’abantu bamutereta ko yewe hari n’ababa batazi no kwifotoza , aragira ati “ Mpora ntungurwa kuko mbona abantu batangaje benshi, hari uba ari umuturage n’ifoto yifotoza ukabona ntigaragara, iyo abikubwiye nyine urabyakira”

Nana ngo ntago ajya yibagirwa ukuntu  mama we cyera yajyaga abakubitira kumusaba ngo ababwira ko Atari umuco mwiza. Ngo nubwo nta mukunzi afite kugeza ubu ariko ngo umwaka utaha uko byagenda kose urarangira akoze ubukwe.

To Top