Football

Ku munsi wa 2 wa shampiyona, APR FC ikuye intsinzi kuri Bugesera FC

APR FC yihariye umukino mu gice cya mbere gusa igice cya kabiri ntabwo yigeze ikora ibyo benshi mu bari baje mu Bugesera bari bayitegerejeho, cyane ko yakinaga n’ikipe y’abakinnyi 10 gusa.

FT Bugesera 0-1 APR FC

90’ Iminota itatu y’inyongera

88’: Umukino urahagaze Nshuti Innocent aryamye hasi

86’: Manishimwe Djabel ahaye umwanya Nizeyimana Djuma

83: Coup Franc ya Mbaraga Umar Rwabugiri ayikuyemo ayikuyemo

82’: Eh! APR FC yongeye kwishyira mu byago, umupira muremure uvuye kwa Djihad, umunyezamu Rwabugiri Umar ntabwo ashoboye kumvikana na Omborenga, umupira bawihera Mbaraga Jimmy agiye kuwutera mu izamu Rwabugiri amushyira hasi.

80’: Mugunga Yves yari agerageje gutera ishoti rikomeye ariko Zappy ashyira umupira muri Corner

79’: Bugesera irasimbuje babiri. Mustapha Francis ahaye umwanya Niyitegeka Idrissa, Rucogoza Djihad asimbura Nzabanita David

76’; APR FC ntishoboye nanone kubyaza umusaruro amahirwe yari aremwe na Imanishimwe Emmanuel Mangwende, uahwe umupira mwiza na Kevin, agatera ishoti umunyezamu Rihungu akawukuramo, ugasubira kuri uyu myugariro, akawugarurira Mugunga Yves yajya gutera n’umutwe nanone umupira akawuhusha.

73’: Nshuti Innocent asimbuye Danny Usengimana

71’: APR FC yari iremye andi mahirwe yo gutsinda. Umupira Djabel abonye mu rubuga rw’amahina awuterekera Danny Usengimana ateye ishoti myugariro wa Bugesera aritambika awushyira hanze

69’: Ikipe ya APR FC iri gukinira mu kibuga hagati. Ubanza bifuza ko umukino urangira gutya

68’: Omborenga Fitina agaruye umupira mu rubuga rw’amahina Danny Usengimana awushyira hanze

67’: Mustapha Francis akorewe ikosa na Sefu mu kibuga hagati

65’: Fitina Omborenga akoreye ikosa Rubibi Bonk

65’: Fitina Omborenga yari ashatse kwigereramo ariko ubwugarizi bwa Bugesera buramuzitira

64’: Ikipe ya APR FC yagabanyije imbaraga mu gice cya kabiri. Nta mahirwe ari kuremwa nko mu gice cya mbere.

62’: Jimmy Mbaraga acenze ab’inyuma ba APR FC ageze mu rubuga rw’amahina imbaraga ziramushirana umupira we ugarurwa neza na Bukuru Christophe

61’: Corner ya Djabel igeze ku mutwe wa Danny ariko ntiyabona inshundura

60’: Gusimbuza kwa APR FC Ishimwe Kevin asimbuye Byiringiro Lague

59’: Corner ya APR FC ku kazi gakomeye kari gakozwe na Omborenga

57’: Umupira muremure wa Meddie usanze Mugunga Yves yaraririye.

56’: Byiringiro Lague yari agerageje kwambura umupira Zappy ariko uyu arawurenza.

55’: Bugesera iri kugira gutya igahanahana neza hano. Nka hano habuze gato ngo umupira Jimmy Mbaraga yari aterekeye Tchabalala ugire icyo uvamo iyo Sefu atahagoboka.

53’: Ikarita y’umuhondo kuri Bukuru Christophe ku ikosa akoreye Bizimana

48’: Ishoti rikomeye rya Tchabalala rigiye hanze

48’: Meddie akoreye ikosa Tchabalala mu kibuga hagati.

47:’ Jimmy Mustapha na Tchabalala bari bongeye kugerageza guhanahana ariko Mangwende abambura umupira.

46’: APR FC itangije umupir aihita isatira ariko Omborenga Fitina yamurura umupira

HT Bugesera 0-1 APR FC

Sura ya Kazi Mzee Tchabalala

Sefu yari tayari!

APR FC yabanjemo

Bugesera yanyuzagamo igasatira

Igitego cya Djabel, Hardi Uwihanganye yagifashe neza

Umutoza Erradi na n’ubu aracyitezweho byinshi

Byiringiro Lague yatangiye agora ubwugarizi bwa Bugesera

45+3: Corner ya APR FC ntacyo itanze.

45’+ 3: Bukuru Christophe ateye Coup Franc umupira ujya urukuta rwa Bugesera ruwushyira muri Corner

45+2: Coup Franc ya APR FC ku ikosa rikorewe Sefu hafi nez ay’urubuga rw’amahina

45’: Iminota itatu y’inyongera

43’: Bugesera yari ishatse kurema uburyo bwo gutsinda ariko umupira Mustapha Francis ntiyashobora kuwurenza Medi.

42’: APR FC yari yongeye kubona uburyo bwo gutsinda ku mupira muremure Bukuru aterekeye Omborenga Fitina uyu ashobora gucenga Rihungu ariko umupira awushyira hanze.

41’: Sefu akorewe ikosa na Wilonga Jacques

41’: Mustapha Francis ahawe ikarita y’umuhondo nyuma yogushwana n’umusifuzi

40’: Bukuru Christophe yari atunguye umunyezamu Rihungu ku ishiti atereye kure ariko uyu musore awufata neza

37’: Imanishimwe Emmanuel yongeye kuzamukana umupira ku ruhande rw’ibumoso asiga abinyuma ba Bugesera ariko agaruye umupira mu rubuga rw’amahina ubura uwutsinda.

35’: APR FC yashoboraga kubona igitego cya kabiri. Mugunga Yves azamukanye umupira iburyo acenga abinyuma, aterekera umupira Danny Usengimana ariko akorerwa ikosa mu rubuga rw’amahina umusifuzi arasanza.

Danny ahererekanyije na Omborenga, umupira ugera kwa Bukuru Christophe ucunze uko Djabel yagiye amuha umupira mwiza nawe ukozeho rimwe umupira ujya mu nshundura.

33’ Gooooooooooooooaaaaaaaaaaalll Bugesera 0-1 APR FC

30’: APR FC Sefu azamukanye umup

29’: Corner ya Bugesera FC ntacyo itanze

28’: Jimmy Mbaraga yari agerageje gutungura Rwabugiri ariko Meddi aritambika umupira awushyira muri Corrner.

26’: Jimmy Mbaraga ahererekanye na David uyu aterekera umupira Tchabalala ariko umunyezamu Rwabugiri arawumutanga.

25’: Corner ya gatatu ya APR FC Manishimwe Djabel ntabwo ayiteye neza.

22’: Ubundi buryo bwari buremwe na APR FC. Mangwende agaruriye umupira Danny ariko uyu ntiyashobora kuwufunga neza mu rubuga rw’amahina.

21’: APR FC ikomeje kurema amahirwe menshi yo gutsinda ariko kurangiriza mu izamu bikomeje kuba ingorabahizi

20’ Bugesera 0-0 APR FC

19’: Bugesera yari iremye na yo amahirwe yo gutsinda, Nzabanita David aterekeye umupira mwiza Jimmy Mbaraga uyu ntiyawugeraho ugarurwa n’umunyezamu Rwabugiri, David asonzemo umupira uca hirya gato y’izamu rya APR FC

17’: Eh eh eh eh! Ibintu bibaye hano ntawabisobanura, Mugunga Yves abonye umupira asigaranye n’umunyezamu wenyine, aramucenga asigarana n’izamu ryonyine mu ntambwe imwe. agiye gutera umupira aranyerera ugarurwa n’ubwugarizi, abakinnyi ba APR FC bashatse gusonga biranga

15: APR FC yari igerageje gusatira ariko Mugunga Yves atakaza umupira

14’: Coup Franc ya Ngarambe Tchabalala ashyizeho umutwe umupira uca gato hirya y’izamu rya Rwabugiri

13’: Medi akoreye ikosa Tchabalala. Coup Franc y’ikipe ya Bugesera

10’: Umukino wari umaze iminota ine uhagaze umunyezamu Rwabugiri avurwa ukaba usubukuwe

07’: Peter Otema ahawe ikarita itukura.

06’: Peter Otema akoreye ikosa rikomeye umunyezamu Umar Rwabugiri uhise utabarizwa n’abakinnyi bose.

04’: Uburyo bwa mbere bukomeye bwa APR FC Mugunga Yves ku mupira yari ahawe na Sefu ashoboye kuroba umunyezamu Rihungu ariko umupira ujya hanze.

03’: Byiringiro Lague yari ashatse kugarura umupira mu rubuga rw’amahina ariko

02’: Byiringiro Lague yari agerageje kugarura umupira mu rubuga rw’amahina ariko Danny Usengimana akora ikosa.

02’: Corner ya mbere ya APR FC Bukuru Chsritophe ateye umupira nabi

01’: Imanishimwe Emmanuel azamukanye umupira ku ruhande rw’ibumoso ashatse kuwugarura mu rubuga rw’amahina ba myugariro ba Bugesera barawurenza muri corner.

01’ Bugesera itangije umupira ariko ihita iwutakaza byihuse

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Bugesera: Kwizera Janvier, Nzabanita David, Ngarambe Ibrahim, Wilonga Jacques, Rubibi Bonk, Bizimana Joe, Mustapha Francis, Ishimwe Issa Papy, Peter Otema, Shaban Hussein na Jimmy Mbaraga

APR FC: Rwabugiri Umar, Manzi Thierry, Mushimiyimana Mouhamed, Imanishimwe Emmanuel, Omborenga Fitina, Niyonzima Olivier, Bukuru Christophe, Manishimwe Djabel, Byiringiro Lague, Usengimana Danny na Mugunga Yves.

To Top