Biravugwa

Kimenyi ashobora kudakina umukino wa Ethiopia kubw’ibyangombwa!

Mugihe ikipe y’igihugu Amavubi iri mu gihugu cya Kongo aho iri kwitegura umukino wa gicuti ifite kuri uyu munsi na Congo Kinshasa, ndetse na Ethiopia mu gushaka itike yo gukina CHAN, kuri ubu umwe mu bakinnyi bakinira iyi kipe ukina mu izamu, Kimenyi Yves ashobora kudakina kubera ikibazo cy’ibyangombwa.

Amakuru atugeraho ni uko uyu muzamu w’amavubi afite ibyangombwa bitandukanye dore ko uyu mugabo afite ibyangombwa bibiri byanditse ku mazima abiri atandukanye, bityo bikaba bizatuma ku kigero cya 90% adakina uyu mukino mu rwego rwo kwirinda ko CAF yahana u Rwanda.

Mu minsi yashize nibwo Niyonzima Haruna yabujijwe gukina umukino ubanza wa Seychelles ndetse n’uwo kwishyura kuko ibyangonbwa bye bitari bihuye, aho icyangombwa cye kimwe cyavugaga ko yavutse mu mwaka wa 1988, ikindi kikavuga ko yavutse mu mwaka wa 1990.

U Rwanda nirumara gukina na DRC kuri uyu mugoroba, aba basore barahita bafata indege berekeze muri Ethiopia gukina umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma n’iki gihugu mu gushaka itike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun, umukino uzaba tariki ya 22 Nzeri 201

To Top