Amakuru

KIGALI: Umugore yaguye mu rusengero bari kuramya no guhimbaza.

Umukristu w’Itorero Communauté Méthodiste-Unie Internationale ryo mu Murenge wa Kinyinya witwa Uwimana Anne Marie wari mu kigero cy’imyaka 27, yaguye mu rusengero ubwo yarimo kuririmba, ahita yitaba Imana.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ubwo bari mu masengesho muri uru rusengero ruherereye mu Mudugudu wa Dusenyi, Akagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya Akarere ka Gasabo, nibwo uyu mugore yikubise hasi ahita apfa.

Abasenganaga na we batangaje ko uyu mubyeyi yaje gusenga ari muzima nta kindi kibazo yari afite ariko yaje guhaguruka mu gihe cyo guhimbaza yikubita hasi ahita ashiramo umwuka.

Umukozi w’Akagari ka Kagugu ushinzwe iterambere, Nzajyibwami Etienne, yatangarije igihe ko nta kibazo kizwi uyu mugore yari afite, ahubwo abo basenganaga nabo batunguwe.

Aha yagize ati “Yarimo asenga ahagurutse n’abandi barimo guhimbaza ahita yikubita hasi arapfa. Turacyakurikirana ngo tumenye icyateye urupfu rwe ariko kugeza ubu ntabwo turabasha kumenya icyaruteye.”

Nzajyibwami yakomeje avuga ko n’umugabo we yahageze akemeza ko nta kibazo yari asanzwe afite.

Kugeza ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Polisi biri ku Kacyiru, gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane icyateye uru rupfu.

To Top