Amakuru

Kavugzzo ahuje Rider Man, Jay Polly, Fire Man ndetse na Nizzo Kaboss muri “BYINA” [Audio]

Umuhanzi w’umunyarwanda Uwemeyimana Merchior uzwi ku izina rya [kavugzzo] usanzwe ukora injyana ya Hip Hop kuri ubu yamaze guhuza abahanzi bambere mu bakomeye muri muzika nyarwanda mu ndirimbo ibyinitse yitwa BYINA iri munjyana ya Afrobeat.

Kavugzzo yatangiye muzika mu mwaka wa 2012 mu buryo bw’umwuga aho yatangiriye kuri TURARENZE, RUBANDA, UBUZIMA BWANJYE, UBIZIHIKI ndetse na BYINA akoranye na Rider Man, Jay Polly, Fire Man ndetse na Nizzo wo muri Urban Boys.

Kavugzzo aganira n’umunyamakuru wa Hillywood yavuze ko nubwo guhuza aba basitari batandukanye bitamworoheye ariko yabikoze agamije guhuza imbaraga z’abahanzi nyarwanda mu rwego rwo kuzamura muzika nyarwanda kugera ku rwego rushimishije.

Yavuze ko muri bano bahanzi batandukanye uwo mugoye mu gukora amajwi y’iyi ndirimbo harimo Rider Man kuko byamusabaga kumusanga iwe mu rugo akaba ariho bamufatira amajwi ndetse na Fire Man dore ko byabasabye kumusanga I Wawa aho arimo kugorororerwa.

Iyi ndirimbo ikozwe mu buryo bwa Afrobeat bugezweho, uyu musore yasobanuye neza ko kuba atarayikoze muri HIP Hop asanzwe akoramo indirimbo ze ari uburyo bwo gutanga ubutumwa ndetse no kwagura muzika ye dore ko yemeza ko afite ubushobozi bwo gukora injyana zose icyangobwa ari ubutumwa aba agenera abakunzi ba muzika nyarwanda ndetse n’isi yose muri rusange.

Ku bijyanye n’agaciro iyi ndirimbo ifite bijyanye n’amafaranga yavuze ko yamuhenze cyane ariko mubyukuri bitararangira dore ko ibisigaye aribyo bihenze cyane kurusha ibyambere dore ko n’amashusho yayo aratangira gufatwa kuri uyu wambere ndetse bakazanerekeza I Wawa gufata amashusho ya Fire Man.

Yabwiye abakunzi be bahoraga bamwishyuza indirimbo dore ko hari haciyemo igihe asa nu wasinziriye, yavuze ko aje kandi ataje kubasuhuza ngo yongere agende ko aje kandi ko ibikorwa agiye gutangirana nabyo biraza kubagaragariza ibintu bikomeye ndetse agahamya ko agiye guhindura byinshi kuri muzika nyarwanda  ikomeje gutera imbere umunsi kumunsi.

To Top