Ibitaramo

Jay Polly yateguje abakunzi be igitaramo cy’amateka muri New H-Zone!

Umuhanzi w’umuhanga mu njyana ya Hip Hop ndetse unafatwa nk’umwami wayo hano mu Rwanda, Jay Polly yateguje abakunzi be igitaramo cy’amateka muri New H-Zone i Gikondo kuri iki cyumweru tariki 03/11/2019.

Iki gitaramo azaririmbamo nk’umuhanzi mukuru, azaba aherekejwe n’ababyinnyi ba hano iwacu n’ab’imahanga, Aba Djs , Abashyushyarugamba (Mcs), Abahanzi bakizamuka barangajwe imbere na San-G, Sanyu, U-Emmy n’abandi benshi cyane.

Mu kiganiro Jay Polly yagiranye na www.hillywood.rw yateguje abakunzi be igitaramo cy’amateka muri New H-Zone. Yagize ati:

“Mbahishiye byinshi cyane. Amagambo yonyine ntabwo yabasha kubisobanura gusa abakunzi banjye muri iyi minsi barabizi ko mfite indirimbo zinogeye amatwi ndetse n’uburyo mbasusurutsamo bwateye imbere kurusha uko nabikoraga cyera. Uko bucya bukira mba mfite ibindi bishya bigamije kurushaho gushimangira izina bampaye rya Kizigenza mu muzika!”

Iyumvire hano Indirimbo nshya ya Jay Polly afatanyije na Queen-Cha, Safi Madiba na Marina

To Top