Amakuru

Jado Castar yashyize avuga impamvu Rayon Sports ariyo yikundira n’impamvu atemeranya na Jimmy GATETE.

Jado Castar ubusanzwe amazina ye yombi yiswe na babyeyi ni BAGIRISHYA Jean de Dieu yatangiriye itangamakuru muri kaminuza y’u Rwanda yandika imikino mu binyamakuru nka New Butarian n’Ibanga. Muri 2007 yaje gutangira akazi kuri radio ya kaminuza ‘Radio Salus’ na bwo mu gisata cy’imikino, yaje kuyivaho muri 2011 yerekeza kuri radio 10 akoraho ubui anabereye umuyobozi

Uyu munyamakuru w’imikino ubimazemo igihe dore ko anakundwa na benshi, Jado Castar yemeza ko kuva kera ikipe yamukoraga ku mutima ari Rayon Sports ndetse ko kugeza uyu munsi akiyishyigikira.

Ni kenshi cyane usanga bamwe mu bakunzi ba ruhago baba bibaza amakipe abanyamukuru bo mu Rwanda bafana, dore ko mbere yo kuba umunyamakuru na we aba ari umuntu, gusa benshi bakunze guhisha amarangamatima ya bo ku nyungu z’akazi bakora ngo hato batarenga umurongo.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Isimbi, Jado Castar yavuze ko kuva kera yari umufana wa Rayon Sports kugeza n’ubu ngo ibintu byo gufanma asa n’uwabivuyemo ariko aracyayishyigikira.

Yagize ati”Njye kuri ubu nshyigikiye Rayon Sports, si ibya nonaha ni kuva kera, bantwara ku kibuga nk’iri umwana bamfashe akaboko nakundaga Rayon Sports cyane. Hanze y’u Rwanda ni Arsenal.”

Uyu mugabo umaze imyaka myinshi mu mupira w’amaguru wo mu Rwanda abona niba hari igihugu cyababariye mu isi ya ruhago u Rwanda rurimo cyane, ngo ariko yizeye ko hari igihe bizagenda neza.

Jimmy Gatete umwe muri ba rutahizamu beza u Rwanda rwagize, Castar amubona mu bakinnyi beza 5 u Rwanda rwagize, ariko ngo n’ubwo yari umuhanga amunenga ko yari umunebwe.

Muvara Valens, wakiniye Kiyovu Sports mu myaka ya mbere y’2000, kugeza kuri uyu munsi benshi bemeza ko ntawurakora nk’ibyo uyu mukinnyi yakoze, dore ko hari n’igisakuzo cyamuvuyeho bitewe n’ubuhanga bwe mu kibuga yashimishaga aba baje muri Stade bakayoberwa ibanga akoresha. Haje kuvaho igisakuzo kitwa ’Stade Stade’ aho bakica bavuga bati”Ibanga rya Muvara.” 

Kalisa Claude myugairo mwiza u Rwanda rwagize, wanarufashije mu gikombe cy’Afurika rukumbi rwitabiriye, uyu na we ari ku rutonde rw’abakinnyi beza ba Jado Castar.

Olivier Karekezi, kugeza ubu ni we umaze gutsindira Amavubi ibitego byinshi n’ubwo yahagaritse gukina, bitewe n’ibyo yanyuzemo harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi ariko akaza gukina umupira ku rwego mpuzamahana byatumye nawe uyu mugabo amubona nk’intwari.

Ku mwanya wa 5 hari rutahizamu urimo kuvugisha abantu muri iyi minsi, Meddie Kagere ukinira ikipe ya SImba SC.

To Top