Amakuru

Itsinda rya Dream Boyz ryamaze gusenyuka.

Itsinda rya Dream Boyz rimenyerewe hano mu Rwanda no mu karere k’ Africa y’Uburasirazuba rishobora kujya rivugwa mu mateka nka kera habayeho.

Dream Boyz ni itsinda rigizwe n’abasore babiri harimo Mujyanama Claude uzwi nka TMC na mugenziwe Nemeye Platini uzwi nka Platini.

TMC na Platini

Iri tsinda ryatangiye kwamamara mu Rwanda mu mwaka 2009 batangira kuririmba kubuzima bus nkaho butoroshye ari nacyo cyatumye abantu benshi ba bakunda nyuma bakomereza mu z’urukundo.

Dream Boyz, bigeze gukundwa mu ndirimbo zitandukanye harimo nk’iyitwa, Magorwa, Sinzika, Uzambarize Mama, Dufitanye isano nizindi.

Muri ibi bihe Dream Boyz barasa nabazimiye, ndetse n’indirimbo zabo ntizikigezweho nkuko byahoze, barashyira indirimbo yabo kuri youtube ikarebwa n’abantu mbarwa, niba ugira ngo ndakubeshya jya kuri youtube channel yabo urebe indirimbo baheruka gukora bise”Sinkiri muto”imaze amezi arenga 2 igiye hanze ariko imaze kurebwa inshuro ihumbi 70 mugihe mbere byabaga ari nko mu minsi 2 gusa.

Platini muri Tanzania yagiye gushaka hit muri Wasafi

Kwikubitiro ,Platini arasa n’uweruye agaragazako, Dream Boyz yasenyutse, nyuma yo gukorana na Nel Ngabo, indirimbo bise “Ya motema”, Mu ijoro ry’uyu wa kane tariki 09 Mutarama 2020, yashyize ifoto kurukuta rwe rwa Instagram, ari kumwe n’umuhanzi w’icyamamare Rayvanny, maze yandika agira ati “Nageze muri Tanzania”.

Ntakindi cyajyanye Platini muri Tanzania uretse gutangira urugendo nk’urwa Safi Niyibikora wavuye muri Urban Boyz, agatangira kwikorana, Platini nawe yagiye gushaka hit muri Wasafi ibarizwamo Rayvanny umaze kwamamara muri East Africa.

TMC we arasa n’uwamaze kubonako inzira zitakiri nyabagendwa mu muziki, ubu amakuru ahari ni uko nyuma yo gusoza kwiga Masters akaba ari gushaka uko yakwerekeza i bwotamasimbi akava k’ubutaka bw’u Rwanda

Twagerageje gushakisha kumenya intandaro y’itandukana rya Dream Boyz, twashakishije Platini ariko ntitwabasha kumubona kumurongo we wa telephone gusa tubijeje gukomeza kubashakira amakuru ajyanye n’iri tsinda kugeza rirundutse burundu.

To Top