Amakuru muri Muzika

Itsinda inzora ryashize hanze indirimbo ”INKOTANYI CYANE” basubiyemo

Itsinda Inzora rimwe mu matsinda akora umuziki  mu njyana ya gakondo rigizwe na Bana Benoit Ferronier na Uwimbabazi Germaine rikomeje kwerekana ubuhanga hano mu Rwanda mu njyana gakondo  nyuma y’igihe kinini rikora ibihangano bigiye bitandukanye byakunzwe nabatari bakeya kuri ubu  ryashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo bise Inkotanyi cyane .

Umuyobozi mukuru aganira na HILLY WOOD akaba ari nawe warishinze Bana Benoit Ferronier yadutangarije ko  batangiye gukorera hamwe nk’Inzora mu mwaka wa 2014 nyuma yuko yabanje gukora ku giti  cye mu bijyanye n’imbyino gakondo ndetse n’ibijyanye n’umuco.

Bana Benoit Ferronier


Yakomeje avuga ko imwe mu migaboibafite ari uguteza imbere umuco gakondo  bakuriyemo  bakawota , bakawonka  ibintu byatumye ubu ari abahanzi bakomeye mu njyana  ya Gakondo aho bifuza gukomeza kuyiteza imbere mu ruhando mpuzamahanga ., yakomeje atangaza ko intumbero na gahunda bafite  nk’itsinda Inzora  yatubwiye ko bafite ibihangano byinshi bakaba na Mbere yuko bashyira hanze amashusho y’indirimbo inkotayi Cyane  bari bamaze icyumweru bashyize hanze indi ndirimbo mu buryo bw’amajwi bise Umugani aho muri iyo ndirimbo  bagaruka cyane ku gace benshi bazi ka Mburabuturo.

To Top