amakuru y'ibyamamare

Irebere imodoka nshya y’umutoza wa APR FC

Adil Mohammed Erradi utoza ikipe ya APR FC, yamaze kugurirwa imodoka nshya n’ikipe ye ya APR FC, akaba ari imodoka ya SUZUKI Vitara yo mu bwoko buheruka gukorwa ifite imiryango 5.

Adil ukorera Frw 600 000 buri munsi, ni umunya Maroc utoza APR FC akaba ari we mutoza wa mbere ubayeho mu Rwanda ku rwego rw’ikipe uhembwa amafaranga menshi.

Uyu mugabo afite akazi gakomeye uyu mwaka we n’umwungiriza we Nabyl Bekraoui, ko gufasha APR FC kongera kwegukana ibikombe uyu mwaka, no gutegura ikipe ikomeye yazahatana mu myaka iri mbere mu marushanwa nyafurika.

Uyu mugabo arasabwa gutwara igikombe cya shampiyona n’igikombe cy’amahoro uyu mwaka

Iyi modoka nshya iri hagati ya Miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda na Miliyoni 35 mbere y’imisoro

Imodoka zimeze nk’i y’uyu mutoza nshya kuri ubu zigura hagati ya $ 21 000 na $ 35 000 mbere y’imisoro. Amakuru atugeraho avuga ko uyu mugabo yamaze kugurirwa iyi modoka.

Adil Mohammed na mugenzi we, ni abatoza bari ku rwego rwo hejuru, bakaba barize mu Bubiligi, bakora amahugurwa mu makipe atandukanye i Burayi, harimo na Bayern Munich yo mu Budage.

Umutoza mukuru wa APR FC yatoje ikipe zinyuranye mbere yo kuza mu Rwanda. NI akazi yatangiye muri 2004 afite imyaka 25 gusa y’amavuko, akaba yarabaye umutoza mu Bubiligi mu makipe y’abato, akora muri Maroc mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryaho, akora kandi mu ikipe nka Raja Casablanca na Bechem united club yo muri Ghana mbere yo kuza mu Rwanda.

Umwungiriza we Nabyl yabyize muri Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika, aba umwarimo kandi muri iki gihugu no muri Canada, aho yanatoje amakipe atandukanye.

Uyu munsi araba ahanganye na Bugesera FC

Uyu mugabo kandi yanakoze muri Qatar na Maroc mbere yo kuza mu Rwanda.

Kuri Uyu wa kabiri APR FC ikaza gukina na Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona, nyuma yahoo batangiye banganya na AS Kigali 1-1.

To Top