Amakuru

Ingangare groupe bashyize hanze amashusho y’indirimbo bahuriyemo na Cecile Kayirebwa

Itsinda Ingangare rigizwe n’abasore babiri Uwizihiwe Charles na Lionel Sentore mubyara wa Jules Sentore bashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo nshya bise ‘Imena’ bakoranye na Cecile Kayirebwa ubarizwa mu Bubiligi.

Amashusho y’indirimbo ‘Imena’ yasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2019, Ni indirimbo yumvikanamo ibisingizo kuri Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame. Lionel Sentore yatangarije HILLYWOOD ko banditse indirimbo ‘Imena’ bashaka kwerekana ko umuntu ashobora ku kubera ikitegererezo akanakubera Imena muri ‘byinshi’.

Yanavuze ko ari indirimbo ‘Imena’ banditse bashima byimazeyo Perezida Kagame bashingiye kubyo amaze kugeza ku banyarwanda. Yagize ati “Perezida Kagame erega nawe n’Imena cyane kuri buri Munyarwanda wese aho ava akagera kuko yadukoreye byishi byiza naho igihugu kigeze niwe tubikesha.

Charles Uwizihiwe hamwe na mugenzi we Lionel Sentore.

Bavuga ko guhitamo gukorana iyi ndirimbo ‘Imena’ na Cecile Kayirebwa ari uko ari umuhanzi bubaha kandi bigiyeho byinshi. Ati “Kuyikorana na Kayirebwa rero twumvise ari byo byiza kuko ni umubyeyi twubaha kandi dukunda dukuraho byinshi kandi twese uko tungana dufite Imena twashimira twumvise ntako bisa turirimbanye.”

Uwizihiwe charles na Lionel bahamirije HILLYWOOD, ko izina Ingangare barihawe na Cecile Kayirebwa bakimara kwihuza. Ni abantu bashyize hamwe bafite umugambi umwe kandi badashobora gutezuka ku ntego biyemeje n’ubwo haba ibibazo byinshi bishoboka,.” Amajwi y’iyi ndirimbo ‘Imena’ yatunganyijwe na Producer Didier Touch. Amashusho yayo yafatiwe mu Bubiligi.


To Top