Amakuru

Indege ya Ethiopian airlines yarenze aho yagombaga kugwa, yari ihitanye benshi menya icyabiteye.

Kuwa 09 Mutarama 2020 indege y’ubucuruzi ya Ethiopian Airlines yavaga muri Djibouti yerekeza mu gihugu cya Etiyopiya yibasiriwe n’udusimba tuzwi nk’ibihore bigatuma indege y’ubucuruzi ireka inzira yayo muri Ethiopia, nk’uko abashinzwe indege babivuga.

Nkuko abapilote babitangaje ko biteguraga kugusha indege ya Ethiopian Airlines ku kibuga cy’indege cya Dire Dawa muri Ethiopia ubwo yari ivuye muri Djibouti.

Iyi ndege yahuye n’ibihori byinshi cyane byirunda kuri moteri no ku kizuru cy’indege. abapilote bakoze ibishoboka ngo bahanagure ikizuru cy’indege bakoresheje uburyo bwabugenewe birananirana.

Nyuma y’iminota 30 iyi ndege yaguye ku kibuga cy’indege cya Addis Ababa aho itari iteganyijwe kugwa.

Muri iki gihe akagace k’uburasirazuba bwa Afurika kugarijwe n’icyorezo cy’ibihori kitabayeho kuva mu myaka 25 ishize, bimaze kwangiza ibihingwa byinshi muri aka karere.

Ikivunge cy’ibi bihori gishobora kuva kuri kilometero kare imwe kugera ku magana. Kilometero kare imwe y’ibihori ishobora kubamo ibihori miliyoni 40 nk’uko bivugwa na FAO.

Ikinyamakuru Aeronews Global cyerekanye ifoto y’ikizuru cy’iriya ndege cyapfiriyeho ibihori byinshi.

Byinshi kandi byapfiirye kuri moteri
Ibihore Byinshi kandi byapfiirye kuri moteri

Abapilote b’iyi ndege ya Ethiopian Airlines bagize ikibazo cyo kureba imbere kubera ibihori byinshi cyane byihondaga mu imbere yabo.

Umuvugizi w’iyi kompanyi y’indege yemeje ko iyi ndege yahinduye urugendo rwayo kubera iki kibazo nubwo nta yandi makuru arambuye yatanze.

Ibihori byibasiye akarere k’iburasirazuba bwa Afurika bikekwa ko byaje kuva mu kwezi kwa munani bivuye muri Yemen.

Mu leta ya Amhara muri Ethiopia hari abahinzi batakaje hafi umusaruro wabo wose kubera ibi bihori nk’uko bivugwa na ONU.

Byari bikomereye abapilote gukomeza batareba imbere bahindura urugendo
Ibihore Byari bikomereye abapilote gukomeza batareba imbere bahindura urugendo
Ibihori byibasiye uturere tumwe na tumwe muri Ethiopia na Kenya
Ibihore byibasiye uturere tumwe na tumwe muri Ethiopia na Kenya

To Top