amakuru y'ibyamamare

Impinduka mu gitaramo cya Diamond i Burundi mu kugabanya akavuyo gakomeretsa

Ni mu gihe habura amasaha make ari munsi ya 40  ngo umuhanzi w’icyamamare mu Gihugu  cya Tanzania, Diamond Platnumz, ataramire abakunzi be  I Burundi   abone gukomereza mu Rwanda, kubera ko ubwo aheruka kuhataramira abenshi bakubiswe bagakomereka byatumye  bazamura ibiciro  byo kwinjira mu kwirinda urubyiruko rwinshoi aho  Itikeaho bayigize ibihumbi 65 ku muntu umwe.

Uzabasha kwinjira muri ikigitaramo azatanga nibura itike ya macye ya 65000 by’Amarundi , aha tugenekereje mu manyarwanda ni 32000 gusa ngo hari n’itike ihendutse y’ibihumbi 50 mu myaka  isanzwe yo guhagarara.imvururu zabaye  ngo ahanini byatewe nuko abantu bose bisanze ku giciro kiza  abana bato abakuru mbese ingeri zose zirahabyiganira, ariko kuri ubu kizajyamo uwifite.

Ubwo Diamiond yakoraga igitaramo i burundi

Diamond aheruka mu Burundi   tariki ya 28 Nyakanga 2019,muri iki gitaramo habayemo imvururu zidasanzwe zatumye Diamond arangiza amasaha atageze kubera umutekano muke waharanze , abakomeretse bakajyanwa kwa muganga .

Diamond Platnumz arakorera iki gitaramo mu Burundi ku munsi w’ejo Tariki  16 Kanama 2019, bucye kuwa 17 Kanama akomereze I Kigali aho azataramira abakunzi be kuri Stade amahoro Remera ahazwi nka Parking mu gusoza ibitaramo byise Iwacu Muzika Festival.

To Top