Football

Ikipe ya APR FC yazanye umutoza watoje ikipe y’igikomerezwa uri butangaze abakinnyi azifashisha

Amakuru ashimangirako ikipe ya APR FC yamaze kuzana umutoza mushya usimbura Zlatko Krmpotic uherutse gusezererwa kubera umusaruro muke,biravugwa ko yamaze kuvugana n’Umubiligi watoje ikipe ya Raja Cassablanca yo muri Marooc ndetse uyu mugabo yagaragaye I Nyamirambo ku mukino wa APR FC na Green Eagles.

APR FC yazanye umutoza w’Umubiligi watoje...
Uyu mutoza APRC FC ntiratangaza ibye ku mugaragaro

Nkuko amakuru atugeraho abitangaza,uyu mutoza utatangajwe amazina yaje muri APR FC kugira ngo ayizamurire urwego ndetse ari bwerekwe abakinnyi ba APR FC kuri uyu wa kabiri gusa akazakurikirana imikino ya CECAFA nk’indorerezi.

Ntabwo ubuyobozi bwa APR FC buragira icyo butangaza kuri uyu mutoza,gusa amakuru aravuga ko uyu mugabo warebye umukino wayo na Green Eagles yaje gusinya amasezerano yo gufasha iyi kipe gutwara shampiyona no kuyisubiza muri CAF Champions League.

Related image
Ubwo APR FC yakinaga na Green Eagle

Byari bimaze iminsi bivugwa ko umutoza Robertinho watozaga Rayon Sports ariwe ugiye gutoza APR FC ndetse ko bamaze kumvikana,ariko ubuyobozi bwa APR FC bwabinyomoje buzana uyu mutoza uramenyekana amazina bidatinze.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yageze I Kigali ku cyumweru tariki 7 Nyakanga 2019,aho aje gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri azamara atoza iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

To Top